Uko warwanya “cucumber mosaic virus” mu buhinzi bwa Maracuja

Indwara ya virusi y’inzuzi “cucumber mosaic virus” ni imwe mu zibasira imbuto ya maracuja cyangwa se amatunda zikunze guhingwa na benshi, ziribwa zikiri imbuto cyangwa zigakorwamo n’umutobe.

Iyi virusi aho yageze itera igabanuka rikabije ry’umusaruro wa Maracuja haba mu bwinshi no mu bwiza. Bimwe mu bimenyetso byayo, ni uko ku gihingwa cya Maracuja, amababi yacyo yizinga, agahinamirana cyane cyane ahagana ku mutwe.

Amababi atakaza ibara ryayo risanzwe akazana ibibara by’umuhondo. Amatunda yeze ahisha nabi agaragaza ibibara byenda kuba icyatsi cyerurutse cyangwa umuhondo; nk’uko tubikesha igitabo cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga (NAEB).

Ibimenyetso ku mbuto za Maracuja zahuye na cucumber Mosaic virus.
Ibimenyetso ku mbuto za Maracuja zahuye na cucumber Mosaic virus.

Iyi ndwara mu ikwirakwira ryayo,ubundi yandurira mu tubuto two gutera. Virusi itera iyi ndwara ishobora kuboneka mu nzuzi, insina n’ibyatsi by’ubwoko bwinshi byimeza. Ikwirakwizwa n’inda “aphids”, ibikoresho ndetse n’abakozi bo mu murima.

Iyi ndwara iyo yageze mu gihingwa iragikwirakwira ku buryo gukata ibice bigaragaza uburwayi (amababi, amashami n’imbuto) bitagabanya ubukana bwayo kuko n’ibice by’ibihingwa itigaragazamo iba irimo.

Kurekera igiti kirwaye mu murima bituma n’ibikiri bizima byandura.
Mu kuyirwanya, umuhinzi arandura ibiti birwaye mu murima. Arwanya udusimba nk’inda, isazi z’umweru na tiripusi kuko dukwirakwiza iyo virusi. Asukura ibikoresho byo mu murima, mbere na nyuma yo kubikoresha.

Ibimenyetso ku mababi ya Maracuja zahuye na cucumber Mosaic virus.
Ibimenyetso ku mababi ya Maracuja zahuye na cucumber Mosaic virus.

Umuhinzi yirinda ko haboneka ibihuru mu murima n’iruhande rwawo ngo bitaba indiri y’udusimba dukwirakwiza iyo virusi. Ku bahinzi b’amatunda rero, ni ahanyu gukurikiza inama mugirwa kugira ngo muzarusheho kubona umusaruro mwiza no gutera imbere.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntuye kitabi nyamagabe nkaba umuhinzi w’imbuto ibinyomoro namarakuja. Ikibazo mfite nicyuburwayi butandukanye bw’imbuto mpinga nkaba narabuze agronome wansura kuko byarandenze nkeneye ubufasha n’amahugurwa.0783950598.

Pierre ntanshutimwe yanditse ku itariki ya: 11-03-2021  →  Musubize

ntuye ngoma nahinze amatunda none iyirwara yarafashe ndandura arwaye nkicira ariko byaranze mwzjyira iyihe nama ,tel0788249661

ndagije yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka