U Rwanda rweza umusaruro w’ibinyampeke ungana na 6% gusa

Nubwo u Rwanda rwashoboye kwihaza ku biribwa ariko rukeneye cyane ibinyampeke byo kuganira ibindi biribwa bihingwa mu gihugu.

Imibare KT Press yabashije kubona igaragaza ko umusaruro ujyanye n’ibyo kurya, 6% byawo gusa ari ibinyampeke.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibinyampeke u Rwanda rweza bikiri bike cyane.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibinyampeke u Rwanda rweza bikiri bike cyane.

Igitabo “National risk Atlas” gisohorwa na Minisiteri ishinzwe Imicungire y’Impunzi n’Ibiza (MIDIMAR) kigaragaza ko ibiribwa by’ibanze mu gihugu ari ibinyajumba nk’ibirayi, ibijumba n’ibindi.

Ibinyabijumba bifata 54% by’umusaruro mbumbe w’ibiribwa mu gihugu hagakurikiraho ibitoki na 27%, ibinyampeke bifite 6%, imbuto ni 6% na ho imboga zifata 4% ku mwanya wa nyuma ni ibinyamisogwe na byo bifata 4%.

Mu nama ya gatandatu yigaga ku bucuruzi bw’ibinyampeke muri Afurika (African Grain Trade Summit) yaberaga i Kigali hagati 1-3 Ukwakira 2015, u Rwanda rwagaragaje ko ibinyampeke hafi ya byose nk’umuceri, ingano n’ibigori biva hanze y’igihugu cyane cyane mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasizuba no bindi bihugu byo ku isi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Tony Nsanganira yagize ati “Ntiturabasha kubyaza ku buryo bwose bushoboka umusaruro ubuso kuri hegitare.”

U Rwanda rubona umusaruro wa toni miliyoni imwe y’ibigori ku mwaka ni ukuvuga 59% by’ubuso buhari bugenewe guhingwaho.

Umusaruro w’umuceri ku mwaka ubu ari toni ibihumbi 100. Umusaruro kuri hegitare uracyari kuri toni eshanu kandi ushobora kugera kuri toni icyenda, bityo hari icyuho cy’umusaruro kigera kuri 37%.

Ku kijyanye n’umusaruro w’ingano, buri mwaka mu gihugu haboneka toni ibihumbi 40 zihwanye na 43% .

Minisitiri Nsanganira avuga ko kugira ngo hazibwe icyo cyuho, igihugu kigomba kongera imbaraga by’umwihariko mu guha ifumbire n’izindi nyongeramusaruro abahinzi. Icyakora, ibi birakorwa kuko kugeza magingo aya, abahinzi bahabwa ifumbire kuri nkunganira iri hagati ya 15% na 30%.

Guhera muri 2007 kugeza muri 2014, ingano y’ifumbire yakoreshejwe mu kongera umusaruro uva ku buhinzi yari yongereye yavuye kuri toni zisaga gato 9.500 zifite agaciro ka miliyoni 5.9 z’amadolari y’Amerika igera ku bihumbi hafi 28.300 zatwaye miliyoni 20.1 z’amadolari y’Amerika.

Izi mpinduramatwara mu buhinzi zirajyana n’ubuhinzi bugezweho bwo kuvomerera imyaka aho umuherwe w’Umunyamerika witwa Haward Buffet yari mu Rwanda mu cyumweru gishize mu ruzinduko rwo gukurikirana aho umushinga wo kuvomerera imyaka yateye inkunga ya miliyoni 24 z’amadolari y’Amerika mu Karere ka Kirehe, Intara y’Uburasizuba ugeze.

Uyu mushinga uzakorerwa ku buso bwa hegitare 1200 mu kibaya cya Nasho ugamije guteza imbere ubuhinzi bwo kuhira imyaka nk’ibigori n’ibishyimbo.

Uburyo bwo kuhira imyaka bukorerwa ku buso bwa hegitare ibihumbi 40 mu gihe intego ari kugera kuri hegitare ibihumbi 600 mu gihugu cyose.

Hagati aho, nubwo ibinyampeke n’ibinyamisogwe ari bike ariko umusaruro uva ku buhinzi ku muturage uri hejuru cyane ugereranyije n’uko ubwiyongere bw’abaturage buhagaze, aho umusaruro ari 5.7% ku binyampeke mu gihe abaturage biyongera ku kigero cya 2.7%.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbega ijanidha rirenzs 100%!!

mironko patrice yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka