U Rwanda n’u Buhinde byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubuhinzi

Minsitiri w’Ubuhinzi, Agnes Kalibata, uri mu ruzinduko mu Buhinde, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubuhinzi na Minisitiri w’Umutungo kamere w’amazi, Hon. Harish Rawat. Ayo masezerano azibanda ku guhererekanya ubumenyi mu kuhira imyaka n’amahugurwa.

Mu muhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano, kuri uyu wa Gatatu tariki 22/01/2013, Minisitiri Rawat nawe yashimye iterambere ry’u Rwanda, anizeza ko igihugu cye kizakomeza gufasha u Rwanda mu nzira yo kwiteza imbere.

Minisitiri Kalibata yishimiye ubushake bw’u Buhinde mu guha imbaraga igice cy’ubuhinzi mu Rwanda, avuga ko ubwo bufatanye nta kabuza buzazamura umusaruro w’ubuhinzi w’ibihungwa bikomoka mu Rwanda byoherezwa hanze.

Muri uyu muhangwo wari witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, hanashyizweho ikipe ya tekiniki kuri buri ruhande rw’ibihugu byombi mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yemeranyijweho.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka