Rusizi: Imvura yaguye i Gashonga yangije urutoki rwa miliyoni 354

Imvura nyinshi ivanze n’urubura yaguye mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi yangije bikomeye imyaka mu murima, inyubako n’indi mitungo by’abatuye uwo murenge, harimo by’umwihariko urutoki rubarirwa agaciro ka miliyoni 354 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi mvura yaguye mu tugari twa Kabakobwa, Rusayo, Muti na Buhokoro ngo byangije imyaka irimo ibishyimbo byinshi byari bihinze mu bishanga by’uwo murenge, imyumbati, ibigori n’indi myaka ariko by’umwihariko ku buryo ngo butari bwabeho hegitari 107 z’urutoki.

Mu byo imvura yangije cyane harabarurwamo urutoki rufite agaciro ka miliyoni 354
Mu byo imvura yangije cyane harabarurwamo urutoki rufite agaciro ka miliyoni 354

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashonga, Uwambaje Aimée Sandrine yavuze ko uru rubura rw’akataraboneka rwangije ibintu byinshi cyane, ku buryo ngo babaze igihombo kingana na miliyoni 354 z’amafaranga y’u Rwanda y’urutoki rwangiritse. Muri aya mafaranga ngo ntihabarirwamo indi myaka yo mu bishanga yangiritse n’ibindi uru rubura rwangije nk’amazu y’abaturage n’ibindi.

Abatuye Gashonga n’abandi bahahahiraga ibitoki babijyana mu masoko anyuranye yo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke baravuga ko bafite ubwoba bwo kuzahura n’inzara kuko urutoki ari igihingwa cy’ibanze cyabagobokaga mu bihe bikomeye muri ako gace.

Karuranga Jean utuye muri uyu murenge avuga ko imvura nk’iyi ngo abakuru baherukaga kuyibona mu 1957. Icyo gihe muri ako gace kabo ngo haguye urubura rudasanzwe na rwo rusiga abariho icyo gihe iheruheru, ndetse runasiga umugani ku buryo ngo rukiri mu mitwe y’abakiriho bo muri ibyo bihe.

Uyu muturage avuga ko mu by’ukuri badatabawe mu maguru mashya ngo inzego nkuru za leta n’abandi baterankunga babagoboke hakiri kare ngo bazahura n’ibibazo by’ubukene no gusonza kuko kuri urwo rutoki ariho bacungiraga.

Ibi ngo bihumiye ku mirari kuko uru rubura ruje rwonona n’imyaka yo mu bishanga kandi n’imyaka bari barahinze mu gihembwe cy’ihinga gishize yarakubitanye n’uruzuba rukaze rwahise rwaka n’imvura igacika kare ku buryo nta kintu bari basaruye, none n’urutoki bacungiragaho rukabaa rwangiritse.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Gashonga Uwambaje Aimée Sandrine aravuga ko kugira ngo abaturage bazongere guhinga urutoki ari uko bazashaka imibyare hirya no hino bagatera bundi bushya.

Uretse uru rutoki rwari ku buso bwa hegitari 107 rwangijwe n’iyi mvura mu gace kafatwaga nk’ikigega cy’akarere ka Rusizi, madamu Uwambaje anavuga ko ibishyimbo byari mu gishanga byangijwe n’uru rubura biri ku buso busaga hegitari 37 ndetse ikaba yaranangije n’amabati y’amazu y’abaturage agera kuri 160.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka