Rusizi: Abanyenganda barasabwa kudatererana abahinzi ba kawa

Abanyenganda bagura umusaruro wa kawa mu karere ka Rusizi baragawa ko baharanira ko inyungu zabo zagerwaho bigatuma batubahiriza ibiciro bya kawa by’umvukanyweho ku rwego rw’igihugu.

Ikindi bagawa nuko aba banyenganda baza ku gihe cy’umwero gusa baje kugura umusaruro kandi baba bagomba no gufasha abahinzi bazo kugirango umusaruro uzabe mwiza. Ibyo ngo bituma kawa z’akarere ka Rusizi zisubira inyuma kurwego mpuzamahanga kandi zakagombye kuba mu za mbere.

Habineza Valens (hagati) ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya kawa mu karere ka Rusizi.
Habineza Valens (hagati) ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya kawa mu karere ka Rusizi.

Mu nama Habineza Valens ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya kawa mu karere ka Rusizi yagiranye n’abanyenganda bashizwe kugura umusaruro wa kawa n’abashizwe ubuhinzi mu mirenge, tariki 12/02/2013, abanyenganda basabwe kujya bubahiriza ibiba byaravugiwe mu nama ategura ihinga rya kawa kuko ngo bimaze kugaragara ko ibivugirwa mu nama babita aho bagakora ibibajemo.

Mu guca akajagari gakunze kuboneka mug ihe cy’umwero wa kawa hatowe komite ku rwego rw’umurenge izajya ikurikirana uko ibikorwa by’umusaruro biri kugenda.

Abitabiriye inama ku gihingwa cya kawa.
Abitabiriye inama ku gihingwa cya kawa.

Iyo komite izaba igizwe n’umunyamabanga nshingwabikowa w’umurenge, Ingabo, Polisi, ushinzwe ubuhinzi mu murenge n’umucuruzi umwe wa kawa.

Aka karere ka Rusizi kari mu dufite ibiti byinshi bya kawa akaba ari muri urwo rwego abari bitabiriye iyi nama basabwe kunoza umusaruro wazo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka