Rulindo: Imboga zabaye ikibazo mu isoko rya Gasiza

Bamwe mu bacuruzi n’abaguzi barema isoko rya Gasiza mu karere ka Rulindo bavuga ko hari ikibazo cyo kubura imboga mu gihe byari bimenyerwe ko rikunze kugira umwihariko mu kugira imboga.

Nk’uko aba baturage babitangarije Kigali today kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04/10/2014 ubwo iri soko ryari ryaremye, ngo ikibazo cyo kubura imboga kirabahangayikishije cyane kandi ari zo zari zibatunze mu gihe bazicuruzaga bakabonamo amafaranga yo kwifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

”Ubu rwose ikibazo cy’imboga cyabaye ingume. Nk’ubu twajyaga tugura umufungo w’imboga ku mafaranga hagati ya 15 na 20, ariko ubu umufungo w’imboga muri iyi minsi uragura amafaranga 50, kandi nabwo ugasanga atari n’imboga zifatika rwose,” Mukamana Gaudence, umwe mu barema isoko rya gasiza.

Imboga ziri kugenda zibura mu isoko rya Gasiza kandi wari umwihariko waryo.
Imboga ziri kugenda zibura mu isoko rya Gasiza kandi wari umwihariko waryo.

Aba baturage bavuga ko intandaro yo kuba imboga zarabaye ikibazo muri iri soko ahanini biterwa na gahunda yo guhuza ubutaka aho bavuga ko nta mirima ihagije yo guhingamo imboga.

Maniraguha Prudencienne yagize ati ”Urebye ikibazo cy’imboga muri iri soko cyatangiye aho bashyiriyeho gahunda yo guhuza ubutaka. Ubu nta muturage ucyemerewe guhinga imyaka mu murima we uko yishakiye. Twasabaga niba bishoboka ubuyobozi bureke tujye dusigarana imirima yo guhingamo imboga kuko ino aha zidufatiye runini kurusha ibindi bihingwa”.

Kubura kw'imboga byatumye igiciro kizamuka.
Kubura kw’imboga byatumye igiciro kizamuka.

Indi mpamvu bavuga yaba yarateye ibura ry’imboga mu isoko rya Gasiza n’impinduka z’ibihe by’ihinga, n’imvura ikaba yaraguye nabi muri aka karere ku buryo n’ababashije kuzihinga ziteze neza nk’uko byari bisanzwe mu gihe cyashize.

Isoko rya Gasiza riherereye mu murenge wa Bushoki, akagari ka Gasiza, ku muhanda ugana ku karere ka Rulindo, rikaba rizwiho kugira umwihariko mu kugira imboga nyinshi mu karere ka Rulindo.

Zimwe mu mboga zikunze kuhaboneka ni Dodo, amashu, Karoti Inyanya, Ibitunguru, n’intoryi.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka