Ruhango: Umunsi w’umuhinzi wijihirijwe ku ruganda rw’imyumbati i Kinazi
Umunsi w’umuhinzi mu karere ka Ruhango “farmer day” wijihirijwe ku ruganda rw’imyumbati ruri mu murenge wa Kinazi, abaturage basabwa guhinga cyane imyumbati kugirango uruganda rubone umusaruro uhagije rutunganya.
Muri uyu muhango wabaye tariki ya 20/12/2013 kandi abahinzi bafatanyije n’abayobozi bari bitabiriye uyu muhango, bateye imyumbati mu murima wa hegitari mu rwego rwo gushishikariza abahinzi kwitabira iki gikorwa.
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Munyentwari Alphonse, wari witabiriye uyu muhango, yasabye abahinzi guhinga cyane kandi bakoresha ifumbire kugirango bateze imbere uruganda bahawe na Perezida Paul Kagame.
Abaturage bishimiye uyu muhango, kuko wongera kubahuza n’abayobozi batandukanye bakabaha inama m’uby’ubuhinzi.
Mu mbogamizi aba bahinzi bagaragaza harimo ko uruganda rukibaha amafaranga make ku musaruro w’imyumbati, bagasaba ko aya mafaranga yava kuri 55 ku kiro kimwe cy’imyumbati akagera nibura ku 100.
Biteganyijwe ko umunsi w’umuhunzi uzajya uba kabiri mu mwaka, kugirango abahinzi barusheho gukunda uyu mwuga.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|