Umwaka ushize wa 2014, ni bwo hatangiye kumvikana cyane abahinzi batakamba ko barwaje indwara ya Kabore yibasiye imyumbati, bakagwa mu bihombo.
Bavuga ko indwara ya Kabore yafataga imyumbati iri mu butaka ikabaro, ariko imbuto yavuye Uganda, yo ngo ihera hejuru igiti kikuma n’imizi ikuma.
Hitimana Francois na Nyirasamaza bahinga imyumbati mu Murenge wa Kinazi, bahawe imbuto yavuye Uganda batuburiye kuri hegitari zisaga 20, bashoramo amafaranga asaga miliyoni 17.
Bavuga ko ubu bahangayitse cyane kuba bagiye kongera gupfusha umusaruro wabo, mu gihe bafite amafaranga bagomba kwishyura bank yabagurije.
Hitimana avuga ko iyo bagereranyije uburwayi bw’imyumbati barwaje mbere, butandukanye n’ubw’imyumbati yavanywe muri uyu Uganda.
Agira ati “Mbere harwaraga igice cyo hasi gusa, naho iyi batuzaniye, igiti kirarwara n’imizi ikarwara cyikuma.”
Naho Nyirasamaza we, akavuga ko amakuru y’uko iyi myumbati yarwaye, yemejwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi,RAB, kuko ngo babasuye bakemeza ko iyi myumbati irwaye.
Banabasaba ko iyo bazajya babona yarwaye, bazajya bayirandura mu gihe hagikorwa ubushakashatsi kuri ubu burwayi.
Mu gihe abahinzi bagitegereje ibizava mu bushakashatsi, barasaba ko bakwiye gukorerwa ubuvugizi kuri banki yabahaye inguzanyo, kuko bafite impungenge ko ibyabo byazatezwa icyamunara.
Basabye ko bashyirwa mu bwinshingizi
Aba bahinzi b’imyumbati bavuga ko mbere y’uko bahabwa iyi mbuto yaturutse mu gihugu cya Uganda basabye RAB ko yabashyira mu bwinshingizi, kugira ngo iyi mbuto niramuka irwaye bazishyurirwe kuko bo bamaze kugwa mu bihombe kenshi.
Rutikanga Joseph ahinga imyumbati mu Kagari ka Burima mu Murenge wa Kinazi, ati “Rwose bakizana iyi mbuto, twagize impungenge tubasaba ko babanza kudushyira mu bwishingizi, ariko ntibyakozwe, ubuse tuzishyura iki banki?”
½ cy’imbuto yavanywe Uganda ngo yari yarumye
Ubwo aba bahinzi bahabwaga iyi mbuto kugirango ituburwe izagere no kubandi benshi, ngo uwahabwa imifuka 50 y’imyumbati yasangaga 25 ari yo mizima, uhawe imifuka 100, agasanga 50 ariyo mizima.
Hirya no hino ukahasanga aho bagiye bajugunya ibiti byumye, abaturage ngo bakabihakura bajya kubicana.
RAB ivuga iki kuri ibi bibazo?
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kivuga ko kitemeranya n’aba bahinzi ku kurwara ku imbuto yavuye Uganda, ahubwo ngo hari udusimba tw’umweru dukunze kwibasira imyumbati twitwa "Mouse branches" duterwa n’izuba.
Gasana Aime Parfait, ushinzwe guteza ubuhinzi imbere muri RAB ari na we wakwirakwije iyi mbuto yaturutse Uganda, avuga ko iyi myumbati bayiteye mu gihe cy’izuba, bituma utu dusimba tuyizaho.
Ati “Utu dusimba tuza ku myumbati iyo ari yo yose, ariko ubu biri gukemuka kuko imvura yaguye”.
Ku kibazo cy’ubwishingizi, Gasana avuga ko babyemeye, ndetse ngo hari ikigo cy’ubwishingizi batangiye kuvugana, akizeza abahinzi ko bizakorwa.
Naho ku biti byavanwe muri Uganda byumye, uyu muyobozi avuga ko babibonye koko, ariko na bo ngo barimo gukora ibarura ry’imbuto yaje yarumye, kugira ngo ntibazayishyure aho bayikuye muri Uganda.
Mu Karere ka Ruhango habarurwa hegitari zikabakaba 350 zatuburiweho imbuto y’imyumbati yaturutse Uganda, naho mu gihugu hakabarirwa hegitari 700 zirimo gutuburirwaho.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|