Ruhango: Bahangayikishijwe n’uko ibyabo bishobora gutezwa cyamunara kubera imyumbati yapfuye

Nyuma y’uko abahinzi mu gace k’Amayaga batewe ibihombo bikomeye n’indwara ya Kabore yibasiye imyumbati yabo, barasaba gukorerwa ubuvugizi kugirango banki yabagurije amafaranga itazateza cyamunara ibyo batanzeho ingwate ubwo bakaga inguzanyo yo kwagura imishinga y’ubuhinzi bw’imyumbati.

Abahinzi bo mu gace k’Amayahaga ahanini kagizwe n’umurenge wa Ntongwe na Kinazi, baravuga ko iterambere ryabo ryari rishingiye ku myumbati, none ubu bakaba bibaza uko bazabaho, kuko indi myaka yahingwa ntacyo yabagezaho.

Ntaganira Wellers wagize ubuhunzi umwaga we, avuga ko yari yarahinze ku buso bwa hegitari 16, akaba yaratse inguzanyo ya banki ingana na miliyoni 28. None ubu ngo imyumbati yose ari kuyikurira hasi, akaba yibaza uko azabaho ndetse n’uko azishyura inguzanyo ya banki.

Abahinzi bakomeje kwibaza uko bazishyura banki.
Abahinzi bakomeje kwibaza uko bazishyura banki.

Hitimana Francois atuye mu mudugudu wa Mirambi akagari ka Burima mu murenge wa Kinazi, agira ati “rwose ubu nahinze hegitari 15 zose zarapfuye, ahubwo Leta ikwiye kudutabara kuko inzara iratumarira hano”.

Agace k’Akamayaga kazwiho kwera imyumbati myinshi, akaba ari nayo mpamvu umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yabahaye uruganda ruyitunganya. Kugeza ubu ubuyobozi bwarwo nabwo bukaba bwibaza uko buzabona umusaruro rutunganya.

Ubwo yasuraga aba bahinzi tariki ya 02/09/2014 aje kwirebera ikibazo cy’indwara y’imyumbati, Minisitiri w’ubuhinzi Dr Geraldine Mukeshimana yabasabye ko batangira kwegera banki yabahaye inguzanyo hakiri kari bakumvikana, ariko abizeza ko minisiteri izababa hafi kugirango babone imbuto nshya kandi nziza.

Imyumbati barimo kuyikurira hasi kubera indwara ya Kabore yayijemo.
Imyumbati barimo kuyikurira hasi kubera indwara ya Kabore yayijemo.

Kugeza ubu abahinzi b’imyumbati basabwe gukurira hasi iyo bahinze ndetse ikanatwikwa, kugirango haterwe indi mishya.

Iyi ndwara ya Kabore, ifata igiti cy’umwumbati imbere ugasanga harahindutse umuhondo, naho imyumbati yo ikaborera mu butaka, wanayikura ukumva iranuka.

Buri muhinzi ufite ubutaka buhagije, yagiranaga amasezerano na banki ikamuha amafaranga, azishyura ari uko imyumbati yeze none ubu bakaba bibaza uko bizagenda kuko aho bagombaga gukura inyishyu hatagikunze.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka