Ruhango: Abahinzi banyuzwe n’uko Perezida yagarutse ku kibazo cy’imyumbati mu mushyikirano

Abahinzi bo mu Karere ka Ruhango cyane cyane abahuye n’indwara ya Kabore yibasiye imyumbati yabo yose igakurirwa hasi, barahamya ko ikibazo bahuye nacyo gishobora kubonerwa umuti.

Ibi babishingira ku nama y’umushyikirano iherutse kuba tariki ya 18-19/12/2014 Pereza wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akagaruka ku kibazo cy’imyumbati abahinzi bahuye nacyo, agashimangira ko hazongerwa ubushakashatsi kugira ngo gikemuke.

Hari hashize igihe abahinzi b’imyumbati mu gace k’Amayaga bagaragaza ikibazo bahuye nacyo cy’indwara ya Kabore, aho yibasiye imyumbati yose bakayikurira hasi.

Imyumbati yakuriwe hasi kubera indwara ya Kabore.
Imyumbati yakuriwe hasi kubera indwara ya Kabore.

Mbere y’uko inama y’umushyikirano iba, bamwe mu bahinzi batangarije KTRadio na Kigali today ko muri iyi nama hazagarukwa ku kibazo cy’indwara y’imyumbati bahuye nacyo kigashakirwa umuti.

Uwiringira Esther, umwe mu bahinzi yagize ati “iriya nama y’umushyikirano, turayemera ndetse tugashimishwa n’imyanzuro iyiturukamo, none tukaba tugira ngo iyi nama igiye kuba ku nshuro ya 12, izige ku kibazo cy’indwara y’imyumbati twahuye nacyo ndetse hakigwa uko hashakishwa imiti ihagije izajya ihangana n’ikibazo cy’indwara ziza zikibasira imyaka”.

Ubwo yafunguraga inama y’umushyikirano ku nshuro yayo ya 12 tariki ya 18/12/2014, Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame, yashimangiye ko hazashyirwa imbaraga mu bushakashatsi kugira ngo indwara zibasira imyaka y’abahinzi harimo n’imbyabati zirandurwe.

Perezida Kagame yashimangiye ko hazashyirwa imbaraga mu bushakashatsi kugira ngo indwara zibasira ibihingwa zirandurwe.
Perezida Kagame yashimangiye ko hazashyirwa imbaraga mu bushakashatsi kugira ngo indwara zibasira ibihingwa zirandurwe.

Nyuma y’iyi nama y’umushyikirano, abahinzi bo mu gace k’amayaga bakaba baragaragaje ibyishimo bidasanzwe bahamya ko ikibazo bahuye nacyo kigiye gukemuka.

Uwitije Emmanuel, umuhinzi w’imyumbati mu Murenge wa Ntongwe, avuga ko banyuzwe cyane n’uyu mushyikirano.

Ati “ubwo umubyeyi yavuze kuriya, turabyizeye ko rwose ubushakashatsi bugiye kwihuta, kuko turabizi umubyeyi wacu akunda abahinzi, kandi agahora aharanira icyabateza imbere”.

Kugeza ubu abahinzi bavuga ko bari barababajwe cyane no guhagarika ubuhinzi bw’imyumbati, kandi aribwo bwabakungahazaga.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dufite umuyobozi mwiza ukunda abaturage bityo umwanya nkuyu w’umushyikirano uba ugomba gutanga umusaruro ufatika hagakuraho inzitizi z’ibyabangamira abanyarwanda

musa yanditse ku itariki ya: 28-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka