Mu nama itegura igihembwe cy’ihinga 2015 B yabaye kuwa 08/01/2015, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwatangarije abayitabiriye ko umubare w’abakoresha amafumbire mu buhinzi bakiri bake, bunaboneraho kubasaba gukomeza gushishikariza abaturage gukoresha amafumbire kuko ngo ubutaka bwo muri aka karere busharira, bukaba budatanga umusaruro uhagije mu gihe buhinzwemo nta fumbire.
Umufashamyumvire akaba n’umujyanama mu by’ubuhinzi, Ignace Kabayiza avuga ko bamwe mu baturage batarumva neza akamaro ko gukoresha amafumbire mu buhinzi, kuri we ngo agasanga ari imyumvire itariyo.
Agira ati “Abenshi ntibakoresha amafumbire kubera imyumvire mibi. Amafumbire aba yabagezeho kandi ku gihe. Icyo bidusaba twebwe nk’abajyanama ni ukubegera tukabigisha tubinyujije mu mirima shuri, abamaze kubyumva nabo bakigisha abandi ko guhinga ukoresheje ifumbire aribyo bitanga umusaruro”.
Rurangwa Jeremie, umuhinzi ntangarugero wo mu Murenge wa Ruheru hafi y’ishyamba rya Nyungwe, avuga ko agihinga ku buryo bwa gakondo nta fumbire akoresha ngo umusaruro yabonaga ntaho uhuriye n’uwo abona nyuma yo guhinga akoresha amafumbire.
Ati “Jyewe ngikoresha ifumbire y’imborera gusa, kuri are imwe nezaga ibiro bitarenze 100 by’ibirayi ariko uyu munsi ndakoresha imborera n’imvaruganda, kuri are imwe nshobora gusarura ibiro biri hagati ya 200 na 250, bivuzeko kuri hegitari nsaruraho hagati ya toni 20 na 25”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Niyitegeka Fabien avuga ko uko umwaka utashye umusaruro w’ubuhinzi ugenda wiyongera, gusa ngo hakaba hakiri imbogamizi y’uko bamwe mu baturage batarumva umumaro wo gukoresha amafumbire.
Icyakora na none uyu muyobozi avuga ko ahenshi abaturage badakoresha amafumbire kubera ko abayacuruza hirya no hino mu mirenge bakiri bake, kandi ngo n’aho bari ugasanga bakorera ahantu hamwe gusa ku buryo hari abaturage batabasha kubageraho byihuse bagahitamo kubyihorera bagahingira aho.
Kuri iki kibazo ariko uyu muyobozi avuga ko ubuyobozi bugiye gusaba aba bacuruzi b’inyongeramusaruro kurushaho kwegera abaturage, kugira ngo buri wese ukeneye ifumbire n’imbuto abashe kubibona hafi.
Ati “Nibyo rwose kuba abacuruza inyongeramusaruro bategereye abaturage kurushaho ni imwe mu mbogamizi zituma abaturage badakoresha amafumbire. Gusa rero twumvikanye ko aba bacuruza inyongeramusaruro bagiye kwegera abaturage, ku buryo umucuruzi ukorera mu murenge runaka yafungura amashami hirya no hino mu tugari, kugira ngo umuturage wese ukeneye ifumbire ayibone hafi ye, hanyuma natwe tuge gukangurira abaturage gukoresha amafumbire ariko tubereka n’aho bayasanga”.
Mu karere ka Nyaruguru hakunze kwera ibihingwa nk’ibirayi, ibigori, ingano, ibishyimbo, icyayi ndetse na kawa, gusa ibi byose nabyo bikaba bikenera guhingwa hakoreshejwe ifumbire kubera ubutaka bw’aka karere busharira.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|