Nyanza: Yinjiza miliyoni buri kwezi ayikuye mu buhinzi bw’urutoki

Nkundimana Richard utuye mu mudugudu wa Kavumu, Akagali ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza yinjiza amafaranga miliyoni buri kwezi ayakuye mu buhinzi bwa kijyambere bw’urutoki akubahiriza inama ahabwa n’impuguke mu buhinzi.

Uyu mugabo ufite umugore n’abana babiri avuga ko urutoki yari afite nta musaruro rwatanze mu gihe yari agihinga mu buryo yita ko bwari ubwa gakondo ahereye ku ngufu yatakazaga ariko ntagire amafaranga akuramo.

Ngo akiri muri ubwo buryo bw’ubuhinzi bwa gakondo urwo rutoki yagiye aruvangamo n’indi myaka nk’ibishyimbo maze aho kugira ngo agire icyo yeza ahubwo akarumbya icyo akoze cyose ntikimuhire nk’uko akomeza abivuga.

Nkundimana Richard avuga ko yinjiza miliyoni ya buri kwezi ayikuye mu buhinzi bw'urutoki.
Nkundimana Richard avuga ko yinjiza miliyoni ya buri kwezi ayikuye mu buhinzi bw’urutoki.

Agira ati: “Nyuma y’uko maze kugirwa inama n’impuguke mu by’ubuhinzi njye n’umufasha wanjye twiyemeje guhinga kijyambere tubanziriza ku buhinzi bw’urutoki kuko twabonye aribwo bushobora kuduha inyungu mu buryo bwihuse. Twifashishije imbuto nziza y’indobanure ndetse n’ifumbire maze urutoki si ukuduhira rurushaho”.

Nkundimana Richard akomeza avuga ko buri kwezi nibura yinjiza amafaranga miliyoni akura muri urwo rutoki yahinze mu buryo bwa kijyambere yifashishije inama z’impuguke mu by’ubuhinzi.

Igitoki kimwe yeza kiba kiri hagati y’ibiro 80 n’ibiro 100 nk’uko yakomeje abitangariza abaturage bari baje kumukoreraho urugendo shuli bamugisha inama y’uburyo nabo bahingamo kijyambere urutoki rukabinjiriza agatubutse.

Ibitoki Nkundimana yeza biba biri hagati y'ibiro 80 n'ibiro 100.
Ibitoki Nkundimana yeza biba biri hagati y’ibiro 80 n’ibiro 100.

Yigishije n’abandi baturage uko bahinga kijyambere

Kubera uburyo Nkundimana yashoboye kwiteza imbere abikesheje ubuhinzi bw’urutoki bamwe mu baturanyi be nabo yabafashije kwibumbira mu itsinda ryiswe” Batwigireho” maze nabo batangira guhinga urutoki begeranyije ubutaka bwabo.

Agira ati: “Abaturage nabonye ko nta mutekano nagire mu gihe nabo bashonje maze mbigisha uburyo bwo gukora ubu nabo bageranyije ubutaka bwabo barahinga urutoki ku buryo mu minsi iri imbere bazaba bakirigita ifaranga”.

Ubutaka bw’aba baturage buri ku buso bwa hagitari 15 ubu bwatangiye guhingwaho urutoki ndetse mu gihe gito igikorwa cyabo cyahise kibona umuterankunga witwa Action Aid abafasha mu kubona imbuto ndetse n’ifumbire.

Hatungimana Médiatrice umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ukurikiranira hafi iby’iby’ubuhinzi bw’urutoki ubwo yabasuraga tariki 15/10/2015 yashimye umurava wagizwe n’aba baturage bakiyemeza guhingira hamwe kandi bahinga kijyambere.

Yavuze ko ubuhinzi bw’urutoki buri mu bitanga umusaruro ushimishije iyo rwitaweho ndetse hakubahirizwa inama zitangwa n’abashinzwe ubuhinzi barimo abagoronome babegereye ku rwego rw’imirenge.

Ati: “Ubu imbuto y’insina iri hirya no hino abaturage bashobora kuyihana aho bidashoboka batwegera tukayibaha kuko nicyo dushinzwe nk’ikigo cya RAB”.

Abaturanyi ba Ndikumana nabo bageze ikirenge mu cye bahinga urutoki mu buryo bwa kijyambere.
Abaturanyi ba Ndikumana nabo bageze ikirenge mu cye bahinga urutoki mu buryo bwa kijyambere.

Hatungimana yakomeje asaba abaturage kuvana amaboko mu mifuka bagakora ndetse bakazibukira ubuhinzi bwa gakondo berekeza mu buhinzi bwa kijyambere butuma bahinga bakeza ndetse bagasagurira n’amasoko kurusha guhingira inda gusa nayo ngo ntibayihaze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Gasore Clement aba baturage biyemeje guhingamo urutoki baherereyemo avuga ko mu mabwiriza bafite yatanzwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ari ayo kurandura burundu urutoki rudatanga umusaruro rugasimbuzwa urundi.

Ku bwe ngo Nkundimana Richard niyo nzira arimo kandi yatangiye kumugeza ku bukire aho gukomeza kwizirika ku buhinzi butagize icyo bumugezaho. Asaba abaturage biyemeje kwishyira hamwe muri uyu murenge bagahinga urutoki gukomeza guhuriza hamwe ingufu zabo ndetse bakagisha inama n’ubuyobozi bubegereye kugira ngo ubukire biyemeje babugereho.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyiza ndabishimye!ariko se ko muvuga umubare wa mafaranga akuramo n’uburyo arukokorera,ntimuvuge ubuso ruba ruteyeho ubwo mwebwe muba mwumva inkuru yanyu yuzuye koko?

sibomana yanditse ku itariki ya: 1-08-2016  →  Musubize

iyo ukuye amaboko mu mifuka ugakora ntakikubuza gutera imbere kandi ibi birerekana ko iyo ukoze akazi ugakunze kakugirira akamaro

zigama yanditse ku itariki ya: 16-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka