Nyanza: Inkunga bahawe yahinduye ubuzima bwabo

Abagenerwabikorwa b’umuryango Mpuzamahanga w’Abavuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), ubinyujije mu mushinga wa PROFADEL (Programme de francophonie d’appui au développement local) baravuga ko inkunga n’ubumenyi bahawe byagize uruhare mu iterambere ryabo.

Ibi babitangaje kuwa kane tariki ya 04/12/2014 ubwo hatahwaga ibikorwa by’iterambere rishingiye ku buhinzi byatewe inkunga na OIF mu karere ka Nyanza.

Ibikorwa byatashywe bigizwe n’ubuhinzi bw’urutoki bwa kijyambere buherereye mu Murenge wa Kigoma n’ubuhinzi bw’inyanya zihingwa ku buryo bugezweho mu Murenge wa Busasamana.

Mukarushema avuga ko umusaruro w'inyanya wikubye inshuro 10 kuva aho bahingiye muri Green House.
Mukarushema avuga ko umusaruro w’inyanya wikubye inshuro 10 kuva aho bahingiye muri Green House.

Mukarushema Dorothée, umwe mu bagenerwabikorwa b’uyu mushinga, avuga ko ariwo wabafashije guhingira inyanya mu nzu (Green House) aho basarura umusaruro wikubye inshuro 10 uwo babonaga mu buryo busanzwe bwo guhingira ku gasozi.

Agira ati “Ubu umusaruro wacu washoboye kuzamuka twivanye mu bukene kandi tubifashijwemo n’inkunga ya PROFADEL”.

Mu murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza aho abaturage bahinze urutoki, naho ni hamwe ibi bikorwa bya PROFADEL byatashwe ku mugaragaro ndetse hanishimirwa ko umusaruro washoboye kuzamuka babikesha inama n’amahugurwa bagiye bahabwa mu bihe bitandukanye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyanza, Francis Nkurunziza yashimiye uburyo iyi nkunga yashoboye kuzamura imibereho myiza y’abagenerwabikorwa.

Yakomeje ashima ibyakozwe ku rwego rw’uyu mushinga asobanura ko bizakomeza gucungwa neza kandi ngo bigakomeza kugirira abaturage akamaro bakava munsi y’umurongo w’ubukene.

Umusaruro w'urutoki nawo wariyongereye nyuma yo guhabwa amahugurwa ku kunoza ubuhinzi.
Umusaruro w’urutoki nawo wariyongereye nyuma yo guhabwa amahugurwa ku kunoza ubuhinzi.

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Abavuga ururimi rw’Igifaransa, Boubacar Noumansana yishimiye ko ibi bikorwa byatashwe byagize uruhare mu iterambere agaragaza ko uyu mushinga uzakomeza kwita ku iterambere ry’abaturage bahabwa inama ndetse n’amahugurwa ku micungire y’imishinga biyemeje gushoramo imari.

Yavuze ko ibimaze gukorwa mu turere tw’u Rwanda uyu mushinga wa PROFADEL ukoreramo bitanga icyizere ko abaturage bamaze kugira icyo bigezaho bahashya ubukene.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Vincent Munyeshyaka yasabye abagenerwabikorwa babyo kubifata neza baharanira kubyongera, abizeza ko guverinoma y’u Rwanda nayo izakomeza kubaba hafi.

Ibikorwa bitandukanye umushinga wa PROFADEL uteramo inkunga abaturage bo mu turere twa Nyanza, Ngororero na Rutsiro byatwaye miliyoni 232 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko Hakizimana Védaste, umukozi mu ishami ry’amajyambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu abivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bagize amahirwe babona uyu mushinga bityo ubufasha bwose bahabwa babukorehe neza maze biteze imbere kandi tunashimira PROFADEL ko yabaye umufatanyabikorwa mwiza na Leta y;u Rwanda

busasa yanditse ku itariki ya: 4-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka