Nyamasheke: Hadutse indwara idasanzwe mu mashyamba y’inturusu

Kuva mu kwezi k’Ukwakira 2013, mu karere ka Nyamasheke hamaze kugaragara indwara idasanzwe yibasira ibiti byo muri aka karere, by’umwihariko ibyo mu bwoko bw’inturusu.

Ntawukirabizi Innocent ushinzwe amashyamba mu karere ka Nyamasheke yemeza iby’iyi ndwara ariko akavuga ko akarere kakoze raporo kugira ngo hakorwe ubushakashatsi buzagaragaza igitera iyi ndwara, kugira ngo bube bwanaherwaho hashakwa umuti.

Ntawukirabizi avuga ko ibiti byibasiwe n’iyi ndwara ari ibiti by’inturusu biri munsi y’imyaka ine y’ubukure (kugeza ku bikiri bito cyane) ku buryo ngo iyi ndwara ibyibasira bigatangira kuma bihereye ku mababi bigakomeza bigana ku mashami n’ibiti nyirizina.

Iyi ndwara ihera ku mababi, bikarangira n'igiti cyose cyumye.
Iyi ndwara ihera ku mababi, bikarangira n’igiti cyose cyumye.

Iyi ndwara ngo iteye inkeke kandi ntibarasobanukirwa iyo ari yo cyakora ngo nyuma yo kubona iyi ndwara batanze amakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere kugira ngo hakorwe ubushakashatsi bwo gusuzuma iyo ndwara ndetse n’icyakorwa kugira ngo ivurwe.

By’umwihariko iyi ndwara imaze kugaragara mu mirenge ya Rangiro nko mu gice cy’ishyamba cyatewe n’Umushinga PAREF ndetse n’amashyamaba y’abaturage, mu murenge Macuba, Kilimbi, Karengera ndetse no mu murenge wa Kanjongo.

Ibyinshi muri ibi biti ni ibyo mu Ishyamba rya Mutazimiza ryo mu kagari ka Rugari mu murenge wa Macuba.

Hari aho usanga iyi ndwara ikabije cyane nko mu Ishyamba rya Mutazigama ryo mu kagari ka Rugari mu murenge wa Macuba.
Hari aho usanga iyi ndwara ikabije cyane nko mu Ishyamba rya Mutazigama ryo mu kagari ka Rugari mu murenge wa Macuba.

Urwego rushinzwe amashyamba mu karere ka Nyamasheke ruvuga ko kugeza ubu icyo rurimo gukora ari ugukomeza gushaka amakuru ajyanye n’ahagaragara iyi ndwara mu karere ka Nyamasheke hose kugira ngo hakorwe ubushakashatsi.

Ntawukirabizi Innocent ukuriye uru rwego atanga ubutumwa ku bahinzi b’ishyamba bo muri aka karere bwo kugabanya umuvuduko wo gutegura no guhinga ingemwe z’ibiti by’inturusu mu gihe hatarakorwa ubushakashatsi bugaragaza iyi ndwara iyo ari yo ndetse n’uburyo yavurwa.

Ibiti byibasirwa n'iyi ndwara ni ibigaragara ko bikiri bitoya.
Ibiti byibasirwa n’iyi ndwara ni ibigaragara ko bikiri bitoya.

Ntawukirabizi kandi avuga ko icyakorwa cyose kuri iyi ndwara cyashingira ku bushakashatsi ari na yo mpamvu ngo hategerejwe amakuru azaturuka mu bushakashatsi yerekana ubukana bw’iyi ndwara ndetse hakagaragazwa niba hari n’ahandi yaba yarigeze igaragara n’uko byakozwe kugira ngo ivurwe.

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere tw’igihugu tugaragaramo amashyamba menshi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka