Nyamasheke: Abaturage banze imyanzuro yagombaga kurangiza ikibazo bafitanye n’uruganda rwa Gisakura

Mu gihe byari byitezwe ko ikibazo abaturage bafitanye n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura kirangira burundu kuwa kabiri tariki ya 23/12/2014, byarangiye abaturage batemeye imyanzuro yafashwe n’inzego zitandukanye.

Uruganda rw’icyayi rwa Gisakura rwakomeje kuvuga ko abaturage batuye mu nkengero zarwo bafite ubutaka bw’uruganda, abaturage bo bakavuga ko ubutaka ari ubwabo kandi ko bafite n’ibyemezo byabwo.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo uruganda rwari rwiyemeje kubariha amafaranga y’ubutaka hanyuma rukabaha igihe gihagije nibura cy’imyaka ibiri bagasarura ibiri muri ubwo butaka, iyi myanzuro ikaba yari yafashwe mu nama yari yahuje inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), sosiyete y’ibyayi mu Rwanda ndetse na bamwe mu baturage barebwa n’iki kibazo.

Abayobozi bagejeje ku baturage imyanzuro yavuye mu nama ku ikemurwa ry'ikibazo cy'ubutaka bafitanye n'uruganda rwa Gisakura.
Abayobozi bagejeje ku baturage imyanzuro yavuye mu nama ku ikemurwa ry’ikibazo cy’ubutaka bafitanye n’uruganda rwa Gisakura.

Tariki ya 23/12/2014 nibwo abaturage bagombaga kugezwaho imyanzuro y’uburyo uruganda rwemeye gukemura ikibazo bafitanye ngo rukomeze kubana nabo neza batarinze kugera mu nkiko, ariko abaturage babyamaganiye kure basaba ko niba rushaka kubagurira rubagurira byose yaba ubutaka n’ ibibuteyeho.

Umwe yagize ati “ubutaka ni ubwacu tubufiteho uburenganzira, niba bashaka kutugurira nibagure ibihari byose tuvemo tugende nta mpamvu yo kutugira mu bice”.

Umuyobozi wungirije w’uruganda rwa Gisakura, Kanyesigye Emmanuel avuga ko uruganda rutabona amafaranga yo kubishyura ubutaka n’ibiburiho kuko bihenze cyane, kuko n’ubundi ubutaka ari ubwabo bashaka kurangiza ikibazo kidakomeje gukururukana, akaba avuga ko niba abaturage batemera kwisarurira ibiri ku butaka, ubwo hazashakwa ikindi gisubizo.

Agira ati “inzego zibishinzwe zirakomeza zicare zibiganireho turebe icyakorwa niba twagana inkiko cyangwa se inzego za leta zitugire inama y’icyakorwa”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles, avuga ko yatunguwe no kubona abaturage batakiriye neza imyanzuro yagombaga kurangiza ikibazo mu buryo bw’umutuzo, kandi bw’ubwumvikane.

Abaturage bateye utwatsi imyanzuro yagombaga gukemura ikibazo bafitanye n'uruganda.
Abaturage bateye utwatsi imyanzuro yagombaga gukemura ikibazo bafitanye n’uruganda.

Bahizi avuga ko niba bitagenze mu nzira nziza bari babagiriyemo inama ubwo bazitabaza izindi nzego cyane ko ari ikibazo cyagoragojwe mu ngeri zose.

Agira ati “ntabwo twifuriza abaturage bacu kujya mu nkiko, ariko niba ubwumvikane budashobotse ubwo yaba abaturage cyangwa uruganda bazagana inzira zizatuma ikibazo kirangira, turashimira bamwe mu baturage bemeye kumvikana”.

Ikibazo cy’imbibi z’uruganda rwa Gisakura kimaze imyaka itari mike aho abaturage berekana ibyemezo by’ubutaka bahawe mu gihe uruganda rwerekana ikarika rwaguriyeho ubutaka yerekana ko ubwo butaka abo baturage bafite buri mu bwo baguze, ubwo habagaho kwegurira ibigo bya leta abashoramari.

Iki kibazo kiracyari ihurizo kumenya uzegukana ubu butaka nyirizina, mu gihe inzira nyinshi zageregejwe kugira ngo iki kibazo kirangizwe burundu mu bwumvikane zitabashije gukunda.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka