Nyamagabe: Hatangijwe ku mugaragaro igihembwe cy’ihingwa ry’icyayi
Mu murenge wa Gatare hatangijwe ku mugaragaro igihembwe cy’ihingwa ry’icyayi, igikorwa kije mu kunganira no gutera ingabo mu bitugu abahinzi bicyayi, nyuma y’uko byagaragaye ko umusaruro w’icyayi uteri wifashe neza mu mezi yashize.
Uyu muhango wabaye kuri wa gatanu tariki 17/10/2014, ubera mu kagali ka Bakopfu, umurenge wa Gatare, akarere ka Nyamagabe, intara y’Amajyepfo. Intego ikaba ari iyo gufasha abaturage umunsi uwundi kwita ku cyayi ku bufatanye n’inzego z’akarere ka Nyamagabe, ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza ibihingwa hanze(NAEB) n’inkeragutabara.
Muri gahunda y’igihugu ihari yo kongera ubuso bw’icyayi hakozwe umushinga wo gufasha abaturage bahinga icyayi kugirango babone umusaruro mu gihe gito kandi ubashe no kuzamura imibereho myiza yabo.
Umuyobozi mukuru wa NAEB wungirije, Corneille Ntakirutimana yavuze ko hari ibibazo bimwe na bimwe ubuhinzi bw’icyayi bwagiye buhura nabyo ugasanga abaturage barikugira intege nke.
Yagize ati “Wasangaga icyayi cyatewe ntamusaruro wihuta gitanga tujya inama yuko hajyaho igice yo guherekeza abahinzi, ku buryo bwo guhinga icyayi kigakurikiranwa kigashyirwamo ibyangombwa byose ku buryo byibuze nyuma y’amazi 18 umuturage azaba atangiye gusarura.”
Abaturage bari bitabiriye uyu muhango bagaragaje ibyishimo by’uyu mushinga wo kubafasha kurushaho kwita ku cyayi.
Uwitwa Beliya Yangiriye yagize ati: “Uyu mushinga twarawishimiye kuva nakera, uretseko bamwe nta cyayi dufite, ariko tubona akazi ko gukora umuntu akaramuka, ubu icyo nshimira Imana nuko tugiye gukora akazi kadahagara tugakomeza tugakora tukabaho koko.”
Uwitwa Celesitini Mbabariye nawe yagize ati: “ibi ni byiza rwose aho kugirango ibisozi byambare ubusa nkuku nukubiteraho icyayi kikabyazwa umusaruro abaturage bakabona amafaranga ni byiza cyane.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Bwana Philbert Mugisha arabona uyu mushinga nk’igisubizo ku baturage bahinga icyayi.
yagize ati: “umusaruro w’icyayi uziyongera abaturage bazarushaho kugikunda kuko noneho leta yanabafashije kugirango bajye bakora mu cyayi cyabo ariko kandi babona nkicyo nakwita insimbura musaruro banagira icyo binjiza murugo rwabo.”
Abaturage bashishikarijwe kwita ku cyayi kugira ngo bazabe batangiye gusarura byibuze mu mezi 18 aho gutegereza imyaka itatu n’abagenzi babo babarebereho bityo na gahunda yo kongera ubuso bungana na hegitare 18,000 mu mwaka2017-2018 izabe yagezweho.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ubuhinzi bw’icyayi bumaze gutera imbere cyane kuburyo bwagakwiye kwitabwaho bihagije kuba hatangijwe igihembwe cy’ihinga ni byiza cyane