Nyamagabe: Abaturage bemeza ko ntawe uzongera kuzira inzara

Abaturage b’Umurenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko kumenya guhinga kijyambere hakoreshwa ifumbire y’imborera no gukora uturima tw’igikoni byatumye nta mu muturage ugipfa azize inzara.

Mu mateka y’Akarere ka Nyamagabe, igice kimwe cy’iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, mu myaka yashize higeze kuvugwa abaturage bapfaga bazize inzara, abandi bagasuhuka bakerekeza mu tundi turere.

Umurenge wa Kamegeri ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Nyamagabe yarangwagamo amapfa bitewe n’uko abaturage bahingaga ntibagire icyo basarura kubera ubutaka busharira, ariko ubu basobanukiwe guhinga kijyambere bakoresha ifumbire y’imborera ndetse n’ishwagara.

Guhinga kijyambere hakoreshwa inyongeramusaruro bituma abaturage basigaye babona umusaruro.
Guhinga kijyambere hakoreshwa inyongeramusaruro bituma abaturage basigaye babona umusaruro.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today batangaza ko ntawe ugipfa azize inzara, kuko basigaye basarura imyaka itandukanye kubera iterambere, kandi ko na buri wese yahagurukiye gukora.

Uwitwa Agnès Mukankundwa aragira ati “Mbere abantu bapfaga bishwe n’inzara bitewe n’uko batari bafite imyumvire yo gukora, ubu ngubu dusigaye dusarura, ubu haje iterambere nyine turahinga, dusigaye dusarura nk’ibishyimbo, dusarura nk’amasaka nk’iyo imvura yaguye, ubundi tugakora n’indi mirimo”.

Josephine Musabyimana nawe aravuga ko ntawe uzongera kuzira inzara nko hambere kuko bamenye gukoresha ifumbire.

Aragira ati “Umuntu wese yamenye gukora ku buryo inzara itazongera kujya yica abantu nka mbere, ubu ushobora gufata akarima k’igikoni ku ruhande rw’urugo, ugashyiramo twa dushingwe tw’imborera, ugashyiramo utuboga tw’utwubwija, udutunguru”.

Aba baturage bafite icyizere cy’ejo hazaza ko bazakomeza gutera imbere nk’uko bacitse ku nzara yatumaga basuhuka cyangwa se ikanahitana bamwe.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka