Nyagahinga: Isoko rikomeye ry’imbuto y’ibirayi mu Ntara y’Amajyaruguru

Abahinzi b’ibirayi mu ntara y’amajyaruguru batangaza ko isoko rya Nyagahinga riherereye mu murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, ribagoboka cyane kuko ariho bakura imbuto y’ibirayi bahinga bagasagurira amasoko atandukanye yo mu Rwanda no hanze yarwo.

Aba bahinzi b’ibirayi batandukanye bo mu gace k’ibirunga bahamya ko imbuto y’ibirayi bakeneye yose bayisanga mu isoko rya Nyagahinga, ryitaruye umuhanda wa kaburimbo, Musanze-Cyanika, munsi neza y’ikirunga cya Muhabura.

Imbuto zihingwa cyane mu gace k’ibirunga ni Kura Useke, Peko ndetse na Kinigi. Abahinzi babigize umwuga bahamya ko izi mbutyo iyo zishyizweho ifumbire ihagije, zitanga umusaruro kuburyo kuri hegitari imwe hashobora kuva toni ziri hagati ya 30 na 40 z’ibirayi.

Dusabimana Theogene avuga ko babona abakiriya benshi baza kubagurira imbuto y'ibirayi.
Dusabimana Theogene avuga ko babona abakiriya benshi baza kubagurira imbuto y’ibirayi.

Uzabakiriho Dieudonné, umwe mu bahinzi b’ibirayi bakomoka mu karere ka Musanze, ahamya ko nta handi aragura imbuto y’ibirayi, mu myaka itatu amaze abihinga.

Agira ati “Ikintu kiba cyanzinduye muri iri soko ni ugushaka imbuto (y’ibirayi) yo guhinga. Kubera ko ahandi hantu zirahaba ariko ntabwo ari cyane nka Nyagahinga. Ni hano twese duhahira. Noneho ukabona n’imbuto ushobora kuba wifuza yo guhinga. Iri niryo soko ryacu mbese abenshi baza Nyagahinga.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko ikindi gituma abashaka imbuto y’ibirayi bajya kuyigura mu isoko rya Nyagahinga ari uko bayigurisha ku giciro gito. Kuri ubu ngo imbuto y’ibirayi ya “Kura Useke” muri iryo soko igura amafaranga 140 mu gihe ahandi ngo igura abarirwa muri 200.

Aba bari gupakira mu mifuka imbuto y'ibirayi mu isoko rya Nyagahinga. Abahinzi b'ibirayi batandukanye bo mu ntara y'amajyaruguru ngo bazayo kugura imbuto.
Aba bari gupakira mu mifuka imbuto y’ibirayi mu isoko rya Nyagahinga. Abahinzi b’ibirayi batandukanye bo mu ntara y’amajyaruguru ngo bazayo kugura imbuto.

Abacuruza imbuto y’ibirayi nabo bahamya ko babona abakiriya benshi baturutse ahantu hatandukanye. Ngo abayihaguze mbere bakabona itanze umusaruro mwinshi, babwira n’abandi ubundi ngo amamodoka akaza gupakira; nk’uko Dusabimana Théogène abisobanura.

Agira ati “Ino ahangaha tuba dufite imbuto nziza cyane. Kandi abantu baziguze, baragaruka bakatubwira ko zera neza. Iyo ariyo yose bayishakira ino ahangaha. Haba abo mu Kinigi, Byangabo, mu Gataraga, Musanze iyo hose.

Amamodoka aba ari menshi cyane: akenshi ari nko mu cyi usanga bari kuza gupakira imbuto, bakayipakira nk’ibirayi bibisi ukagira ngo ahari ibirayi bireze.”

“Kunyomora” bibafasha kubona imbuto

Aba bahinzi bo mu Nyagahinga bagurisha imbuto y’ibirayi bavuga ko kugira ngo babone imbuto nyinshi kandi nziza babanza kurekera ibirayi mu murima iyo byeze. Bakabanza kurandura igiti cy’ikirayi cyo hejuru ibirayi bikaba aribyo bisigara mu butaka byonyine: ibyo bita “Kunyomora”.

Iri soko rya Nyagahinga ngo rifatiye runini abahinzi b'ibirayi bo mu ntara y'amajyaruguru.
Iri soko rya Nyagahinga ngo rifatiye runini abahinzi b’ibirayi bo mu ntara y’amajyaruguru.

Ngo bimaramo iminsi 15 bagahita babikura. Ngo icyo gihe biba ifite igihu gikomeye ubundi bakabikura babishyira mu nzu bakamera nk’ababyanitse hasi, kugeza igihe bizaniye umumero. Mbere yaho ariko ngo babanza kureba umurima urimo ibirayi byiza bakaba ariwo bagira imbuto.

Ibirayi ni bimwe mu bihingwa biza ku songa bihingwa cyane mu gace k’ibirunga mu ntara y’amajyaruguru. Abababihinga bose ariko siko bibikira imbuto yabyo kuko bagurisha ibyo bejeje byose bizeye ko hari aho bazayigura, izabaha umusaruro uhagije cyane ko ngo kubika imbuto bigora.

Uku ni ko Abanyagahinga babika imbuto y'ibirayi bakazayigurisha yazanye imimero.
Uku ni ko Abanyagahinga babika imbuto y’ibirayi bakazayigurisha yazanye imimero.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

TONI IMWE Y’IMBUTO Y’IBIRAYI YAGERA IRWAMAGANA KU KIGUZI KINGANA IKI?MWANSHAKIRA NA CONTACT Y’UMUCURUZI.MURAKOZE.

omar yanditse ku itariki ya: 22-07-2017  →  Musubize

mwatubariza ikiguzi cya toni imwe hariho natransport kubigeza I RWAMAGANA.MWANSHAKIRA NA NO YA Tel y’umucuruzi w’imbuto.Murakoze

omar yanditse ku itariki ya: 22-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka