Nyabihu: Kwituburira imbuto y’ibirayi ni kimwe mu byongere umusaruro

Kuva mu kwezi kwa Nzeri kugeza mu kuboza 2014, igiciro cy’ibirayi ku masoko hirya no hino mu Rwanda cyagaragaye nk’icyari kiri hasi ugereranije no mu myaka yabanje, ibi bikaba biterwa n’ingamba zafashwe mu kuzamura umusaruro w’ibirayi.

Umwe mu bahinzi b’ibirayi witwa Mukamana Aline avuga ko ubu mu Karere ka Nyabihu ibirayi byeze kandi igiciro cyabyo kibarirwa hagati y’amafaranga 70-90 ku kiro, bikagira n’ingaruka nziza z’uko aho bigemurwa bigerayo bidahenze.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Nyabihu, Nyirimanzi Jean Pierre avuga ko hari byinshi byatumye umusaruro w’ibirayi uboneka ari mwinshi muri iki gihe. Bimwe mu byo agarukaho harimo kuba ikirere cyarabaye kiza, imvura n’izuba bikaboneka uko bikwiye.

Umusaruro w'ibirayi wariyongereye mu Karere ka Nyabihu.
Umusaruro w’ibirayi wariyongereye mu Karere ka Nyabihu.

Ikindi cy’ingenzi agarukaho ni uko ubu mu Karere ka Nyabihu bitakiri ngombwa ko imbuto nziza bazikura mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ahubwo babashije kwituburira imbuto y’ibirayi.

Kuri ubu imbuto yabonekaga gusa ari uko bagiye mu RAB isigaye ituburirwa mu Karere ka Nyabihu n’abantu batatu bakoresha Green House zabugenewe kandi bazitubura ku rwego rumwe n’urwo RAB yazituburagaho.

Ibi bikiyongeraho ko hari abandi bantu 26 batubura imbuto z’ibirayi zihagije mu karere bazikuye ku bazituburira muri green house. Nyuma yo kuzitubura zibonwa n’abaturage benshi mu buryo bworoshye nk’uko Nyirimanzi yabigarutseho.

Mu karere ka Nyabihu abaturage basigaye bituburira imbuto y'ibirayi mu gihe mbere bayikuraga muri RAB.
Mu karere ka Nyabihu abaturage basigaye bituburira imbuto y’ibirayi mu gihe mbere bayikuraga muri RAB.

Ibi byatumye abahinzi babona imbuto nziza bitabagoye kandi bazibona hafi bityo bituma bitabira guhinga kandi babona umusaruro mwiza.

Kuri ubu bitewe n’imbuto nziza yabonetse kandi ikagera ku bahinzi benshi ndetse n’ikirere kikamera neza, umusaruro w’ibirayi warabonetse bituma mu gihugu hose igicirio cy’ibirayi kigabanuka.

Muri Nyabihu bishimira cyane ko ibirayi ku mwero wabyo bisigaye bitanga umusaruro ushimishije, nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi w’akarere, Twahirwa Abdoulatif.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi avuga ko ikirere cyiza no kubona imbuto nziza byatumye umusaruro wiyongera.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi avuga ko ikirere cyiza no kubona imbuto nziza byatumye umusaruro wiyongera.

Iyi akaba ari imwe mu mpamvu muri aka karere harimo kubakwa uruganda rw’ibirayi ruzafasha mu guhesha agaciro umusaruro w’ibirayi, bikazanatuma abahinzi babyo barushaho gutera imbere. Biteganijwe ko uru ruganda ruzaba rwuzuye mu mpera za Mutarama 2015.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka