Nyabihu: Ibihe by’ubuhinzi bikomeje kuba byiza umusaruro waba mwiza ibiciro bikagabanuka

Mu gihe uduce tumwe na tumwe tw’u Rwanda (mu marangara na nduga) twari tumaze igihe tuvamo izuba, abaturage bo muri Nyabihu bemeza ko ibihe ari byiza, ku buryo basanga bashobora kweza neza.

Gisele na Niyibizi, ni bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu twaganiriye. Bagereranya ibi bihe turimo muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2014 A ndetse n’ibihe byo mu gihembwe cyashize.

Bavuga ko mbere havuye izuba rikomeye bituma imyaka imwe n’imwe ipfa, umusaruro uba muke ndetse bakaba bavuga ko bishobora kuba biri no mu mpamvu zatumye umusaruro n’ibiciro ku masoko bizamuka.

Gusa kugeza ubu ngo nta gihindutse bakweza neza ku buryo bushimishije bigatuma imyaka iboneka, ibiciro bikaba byamanuka.

Kuba muri iki gihembwe imyaka izera neza hatabaye ibiza cyangwa imihindagurikire y’ibihe bitunguranye, binemezwa n’ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyabihu, Nyirimanzi Jean Pierre, uvuga ko imyaka mu mirima ari myiza kandi ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo umusaruro uzazamuke.

Abahinzi mu karere ka Nyabihu bavuga ko imyaka ari myiza ku buryo bizeye ko nta kiza cyangwa indi mpinduka ibonetse bakweza neza.
Abahinzi mu karere ka Nyabihu bavuga ko imyaka ari myiza ku buryo bizeye ko nta kiza cyangwa indi mpinduka ibonetse bakweza neza.

Ubusanzwe ngo igihembwe gikunze gukurikirwa n’igihe cy’impeshyi nicyo rimwe na rimwe kibonekamo imyaka ishobora kuba yakwibasirwa n’izuba ariko muri iki gihe ho ngo ni mu bihe by’iza, imvura iri kuboneka i Nyabihu kandi n’ubutaka burahehereye ku buryo umusaruro uzaboneka.

Uturere twa Nyabihu na Musanze dukunze gufatwa na bamwe nk’uturere tw’ikigega cy’igihugu ku bijyanye n’ubuhinzi bw’ibirayi ndetse na zimwe mu mboga.

Iyi ni imwe mu mpamvu bamwe batanga yatumye ibiribwa nk’ibirayi bihenda mu bihe bishize kuko muri utu duce havuye izuba rigatuma bitera neza nk’uko byari biteganijwe. Kuba umusaruro warabaye muke kandi n’ababishaka ari benshi akaba ari imwe mu mpamvu ituma bamwe bemeza ko byateye izamuka ry’ibiciro.

Kugeza ubu abaturage b’abahinzi batuye i Nyabihu bavuga ko hatabaye ibiza cyangwa indi mpinduka ijyanye n’ikirere, imyaka ishobora kuba yazera neza bityo ku masoko ntibihende nk’uko byagaragaye mu bihe bishize.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka