Ngoma: Umuhinzi wa kawa ntangarugero yahembwe inka ya kijyambere

Ndengabaganizi Euphrem watsinze amarushanwa y’abahinzi ba kawa ku rwego rw’akarere ka Ngoma yahawe igihembo cy’inka ya kijyambere ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 350.

Uyu muhinzi yahize abandi mu gutunganya kawa ye igera kuri hegitari 16 akaba n’umuhinzi wa kawa ufite umurima mu nini muri aka karere.

Uyu muhinzi yemeza ko mu musaruro ushize yabashije kugurisha umusarruro we w’ibitumbwe ugera kuri toni 178 yari yejeje akuramo miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, yemeza ko guhinga kawa yabigize umwuga kandi ko bimaze kumugeza kure ndetse ko yifuza gukomeza.

Yagize ati “Njyewe kuri hegitari 16 za kawa mfite ndifuza kongera kuko natangiye umushinga wo kugira uruganda ruyitunganya mu murima wanjye (station de lavage). Natangiye gushaka inguzanyo muri banki kandi biragenda neza. Kawa uwayikoreye iramukiza.”

Inka yahembwe uyu muhinzi benshi batangariraga ubwiza bwayo.
Inka yahembwe uyu muhinzi benshi batangariraga ubwiza bwayo.

Nkeshimana Valens, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi (NAEB) mu muhango wo gutanga iyi nka wabaye tariki 18/03/2014, yavuze ko Ndengabaganizi yahize abandi mu kwita kuri kawa ye ndetse no mu gukangurira abandi bahinzi mu kwita kuri kawa.

Uyu mukozi wa NAEB akomeza avuga ko amarushanwa nkaya yashyizweho hagamijwe ko abahinzi ba kawa bakitabira kurushaho kwita kuri kawa yabo kugirango ibahe ifaranga.

Ndengabaganizi mu butumwa yatanze nyuma yo gushyirizwa iyi nka yanenze cyane abahinzi bamwe na bamwe babonye kawa imanutse mu giciro mu gihe gishize maze bagatangira kuzirandura, avuga ko ikawa idashobora guhomba kuko ikenerwa hanze ndetse ikaninjiriza u Rwanda amadevize.

Twizeyemungu Jean Claude, umwe mu bahinzi bari bitabiriye uyu muhango yavuze ko nawe ubundi kawa atayihaga agaciro cyane ariko nyuma yo kugura umurima wazo umwaka ushize agakuramo ibihumbi 200 inshuro imwe kandi yari yawuguze miliyoni imwe, yavuze ko abona ikawa ntacyayiruta.

Ibitumbwe bya kawa yahinzwe na Ndengabaganizi.
Ibitumbwe bya kawa yahinzwe na Ndengabaganizi.

Muri aya marushanwa hari hahembwe guhera ku rwego rw’akagali umuhinzi wa kawa wa mbere, kugera ku rwego rw’akarere aho igihembo cyo ku rwego rw’akarere cyatanzwe kuri uyu wa 18/03/2014.

Abahinzi ba kawa bavuga ko bagifite imbogamizi ku kubona ifumbire ndetse no kubona imiti yo kwica udukoko aho ibageraho bigoranye ndetse ngo hakaba n’abayibura. Gusa ngo iki kibazo giterwa nuko nta mapombo bafite none ngo hafashwe ingamba zo kugura amapombo binyuze mu gufata inguzanyo muri za SACCO.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka