Ngoma: Tubura yahaye abahinzi bato 4250 ifumbire n’imbuto y’indobanure

Abahinzi 4250 bo mu karere ka Ngoma, bahawe ifumbire n’imbuto zo gutera, n’umushinga ukora mu by’ubuhinzi witwa “Tubura”.

Uyu mushinga utanze iyi fumbire ku bahinzi mu gihe havugwa ikibazo cy’abahinzi babuzwa gukoresha ifumbire no kubura ubushobozi bwo kugura ifumbire kuko yishyurwa mbere.

Umushinga “Tubura “uvuga ko ufasha abahinzi ubaguriza ifumbire bakazishyura ku musaruro, mu rwego rwo kuzamura abahinzi bato bakiri hasi wasangaga hari badakoresha ifumbire.

Abahinzi bahabwa ifumbire n'imbuto; bavuga ko ubushobozi buke bwatumaga badakoresha ifumbire mvaruganda n'imbuto y'indobanure
Abahinzi bahabwa ifumbire n’imbuto; bavuga ko ubushobozi buke bwatumaga badakoresha ifumbire mvaruganda n’imbuto y’indobanure

Mfitumukiza Bonaventure,umwe mu bafashamyumvire mu karere ka Ngoma ukorera mu murenge wa Mutendeli, yemeza ko hari abahinzi bato usanga bagira imbogamizi zo kubura amafaranga y’ifumbire bigatuma bahingira aho umusaruro ukaba muke.

Yagize ati” Hari abahinzi bo hasi bakennye usanga batabasha kugura ya fumbire mvaruganda bigatuma bahingira aho umusaruro ukaba muke. Nubwo bazi akamaro ko guhinga kijyambere ugasanga bagize imbogamizi zo kubona ayo mafaranga yo kuyigura.”

Mukagatete Safina, umukozi w’umushinga “Tubura” mu ntara y’Iburasirazuba, avuga ko umushinga akorera wibanda kuri wa muhinzi muto uhinga ahantu hato ukamufasha kubyaza umusaruro mwinshi ubutaka buto kugirango abashe kwiteza imbere.

Yagize ati”Tubura ntiyita ku muhinzi wabigize umwuga gusa, ahubwo yita kuri wa muhinzi muto wo hasi bagereranya n’uhinga kuri ari imwe, tukamufasha kuwubyaza umusaruro mwinshi tumuha ifumbire ndetse n’imbuto nziza tukanamukurikirana mu buhinzi kugeza ahunitse.”

Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe ubuhinzi, Niyonsaba Jeanvier, yemera ko hari abahinzi badakoresha ifumbire kubera ubushobozi buke ari nayo mpamvu imishinga nka” Tubura” ibafasha. Gusa ngo aka karere kizera ko kazabasha kugeza kuri 84% ry’abahinzi bazahinga bakoresha inyongeramusaruro banahinga imbuto z’indobanure.

Umushinga “Tubura ni bwo bwambere uje gukorera mu karere ka Ngoma muri uyu mwaka wa 2015, ukaba uzakorera mu mirenge ine ya Kazo, Rurenge, Gashanda na Remera.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

1.Ndashaka kubaza,ugize ikibazo nk’umukangurambaga wa tubura yanze kuguha service kdi uyigomba wabariza hehe?
2.Nifuzaga ko nk’abantu bakorana na tubura mwadushyiriraho umurongo uzajya udufasha tutagiye twirirwa twiruka kubakangurambaga ba tubura.

Uwambajimana Chantal yanditse ku itariki ya: 23-03-2023  →  Musubize

Mbere na mbere abahinzi!!!!

umuhinzi wa Tubura yanditse ku itariki ya: 15-09-2015  →  Musubize

Bwana Patrice!?
Reka nkugire inama muhungu.
Nkatwe aba Agrodealer Kabisa Tubura turayemera. Kuko n’ubwo ducuruza ifumbire ariko inyigisho zayo n’uburyo ikurikirana abahinzi bayo twaremeye ko ari ntagereranywa, n’ubwo itaragera iwacu ariko abahinzi bayitegereje na yombi.
Ahubwo nawe ushobore uyigane kuko nanjye ubwanjye nyirimo.

AGD Kamonyi yanditse ku itariki ya: 11-09-2015  →  Musubize

Bwana Patrice, ndumva wari kwiyamamaza ariko ntubanze gusebya abandi kuko ibikorwa bya Tubura birigaragaza hose kandi bemerewe mu Rwanda.

Jeanne yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Bwana Patrice rwose reka gusebya umushinga ukomeye mu gihugu kdi wizewe umaze n’igihe kinini ukora. Niba ushaka kwamamaza company yawe koresha ubundi buryo. Uretse ko usomye comment yawe ahita abona icyo ugambiriye. Gusa urarushywa n’ubusa kuko Tubura irakomeye kdi aho igejeje abahinzi ni kure cyane!!!

Olivier - Tubura yanditse ku itariki ya: 8-09-2015  →  Musubize

Yewe bwana Patrice, biragaragara ko uriho wiyamamariza company yawe. Ndagirango nkubwire ko Tubura ari ONG mpuzamahanga yemewe mu Rwanda kandi ubu ni umwaka wa 8 dukorera mu Rwanda kandi hari aho abaturage b’u Rwanda bavuye naho bageze. Mbere yo gusebanya jya ubanza ukore ubushakashatsi. Murakoze

Blaise-Tubura yanditse ku itariki ya: 7-09-2015  →  Musubize

ubwo urumva udakoze publicite mubuswa koko?igera itangazamakuru rigufashe!

umuhinzi wa Tubura yanditse ku itariki ya: 6-09-2015  →  Musubize

igitekerezo cyawe nikiza cyane,ariko ntekerezako gusebanya wiyamamaza ataribyo byiza.murakoze

umuhinzi wa Tubura yanditse ku itariki ya: 6-09-2015  →  Musubize

Aya ni amaco y’inda kuko Tubura ni abacuruzi b’ifumbire biyambika uruhu rwa ong bihererana abaturage hato ngo babahaye umwenda nyamara babubitseho urusyo rw’inyungu nka zimwe za lambert mujya mwumva zamaze abantu.Abataragwa muri uwo mutego mbashishikarije kugura ifumbire mwishyuye ahubwo mubanze mushishoze dore ko abemerewe kuyizana bamaze kuba 8 kandi muri bo hajemo ya fumbire ya Yara mwari mwarabeshywe ko yabuze.Munyarukire Nyandungu cyangwa muri parc industriel Gikondo murabonayo ubwoko bwa npk 17,dap na uree musanzwe muzi ndetse n’ubundi bwoko bushya yihariye kandi bwemejwe na Minagri.

mironko patrice yanditse ku itariki ya: 5-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka