Ngoma: Makadamiya imuha ibihumbi 80 ku kwezi bihoraho

Gashugi Céléstin utuye mu Mudugudu wa Rebezo, Akagari ka Mahango mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma avuga ko ibiti 30 bya Makadamiya yahinze bimuha amafaranga ahoraho buri kwezi atajya munsi y’ibihumbi 80.

Uyu mugabo w’Imyaka 55 avuga ko ibi biti bya makadamiya yabyise ibiti by’amasaziro ndetse uretse no kumusazisha ngo n’abuzukuru n’ubuvivi bazabiryaho bitewe ni uko igiti cyayo kimara imyaka 200.

Gashugi ashima cyane ubu buhinzi butaritabirwa na benshi aho atuye yagize ati “jyewe iki giti nkita icyamasaziro ndetse n’icy’ubugingo kuko kizansazisha ndetse n’abana banjye kizabatunge bibonera amafaranga agiturukaho kuko isoko rihari rigari ahubwo habuze umusaruro”.

Imbuto z’iki giti ziraribwa nk’ubunyobwa ndetse zikanakorwamo za shokora, imiti, n’ibindi biribwa bikunda gukoreshwa mu ngendo nk’izi ndege abagenzi bagenda barya.

Gashugi asanga guhinga makadamiya ushaje ari ukwiteganyiriza.
Gashugi asanga guhinga makadamiya ushaje ari ukwiteganyiriza.

Ikiro cy’imbuto zidatunganije kigurwa amafaranga y’u Rwanda 800 mu gihe uyu mugabo avuga ko ubu ari gusarura ibiro 100 buri kwezi.

Makadamiya uko zigenda zikura ni nako umusaruro wiyongera ku buryo Gashugi yizeye ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2015 umusaruro uzaba wikubye kabiri ukagera ku biro 200 buri kwezi.

Ni igiti gikura kikaba kinini cyane ku buryo mu buhinzi bwacyo ingemwe zihingwa muri metero icumi imwe imwe kugira ngo ntibizakure ngo biryane.

Uyu muhinzi yongeraho ko mu Karere ka Ngoma kubera akamaro bamaze kubona ubuhinzi bwa Makadamiya bumufitiye ngo batangiye kugenda babwitabira, aho buri mwaka byibuze azana ingemwe igihumbi zo guha abahinzi baba bashaka guhinga iki gihingwa.

Nk’uko uyu muhinzi akomeza abisobanura, ngo gusarura iki giti ntibigora kuko iyo imbuto zeze zigwisha hasi hanyuma umuntu akaza atoragura buri munsi abika kugeza agejeje ku biro byinshi akagurisha bitewe n’ubuhinzi bwe uko bungana.

Imbuto za Makadamiya zikorwamo ibintu binyuranye.
Imbuto za Makadamiya zikorwamo ibintu binyuranye.

Ibiti bya makadamiya bikunda ahantu hashyuha cyane bikaba atari ubwa mbere byazanwe mu Rwanda kuko ubisanga ahantu hagiye hatura abapadiri bera bagiye babihinga, ariko ahenshi bakaba bataramenya akamaro kabyo nk’uko hari aho bagenda babitema bavuga ko batazi icyo bimara.

Mu buhinzi bwe bwa makadamiya, Gashugi avuga ko yahuye n’abamuca intege kuko bitinda kwera, ariko kubera umusaruro bimaze kugira nyuma y’imyaka irindwi abihinze ngo biri gutuma n’abamusekaga bava ku izima.

Kugera ubu mu Rwanda hamaze kugera abatunganya umusaruro wa makadamiya bakuramo ibintu bitandukanye biribwa, harimo n’abatunganyamo amavuta yo kurya n’ubwo hakiri imbogamizi z’umusaruro muke.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

GUTE TWABONA IMBUTO ZO GUTERA

PATRICE yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

GUTE TWABONA IMBUTO ZO GUTERA

PATRICE yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka