Ngoma: Gahunda ya Plant Clinic iri gufasha abaturage kurinda ibihingwa byabo indwara

Mu gihe gahunda ya Plant Clinic (uburyo bwo kuvura ibimera) imaze amezi make itangijwe mu karere ka Ngoma, bamwe mu bahinzi barishima iyi gahunda kuko ituma umuhinzi uhuye n’ikibazo cyo kurwaza igihingwa ahita abona aho abariza maze kigakurikiranwa ndetse akagirwa inama.

Mbere yuko iyi gahunda itangira ngo wasangaga abahinzi benshi iyo babonaga indwara nshya yadutse batayisobanukirwa ndetse bamwe bagatangira guteraho imiti yica uburondwe bw’inka bibwira ko bikira.

Muri iyi gahunda agronome ashyiraho umunsi umwe uhariwe iyi gahunda maze abahinzi bakaza kumugana bitwaje agace ka kimwe mu gihingwa kirwaye kugirango bandikirwe imiti cyangwa bagirwe inama y’icyo bakora ngo bahangane n’iyo ndwara.

Mu murenge wa Mutendeli iyi gahunda yahujwe n’umunsi w’isoko ikorwa umunsi umwe mu cyumweru aho abahinzi baje kurema isoko baboneraho kugana iyi gahunda maze bakagirwa inama.

Ushinzwe ubuhinzi muri uyu murenge wa Mutendeli, Nsekanabo Stanislas, avuga ko iyi gahunda yitabirwa cyane kuburyo ku munsi umwe ashobora kubona abahinzi bagera kuri 15 bazanye ibihingwa birwaye cyangwa baje gusobanuza ku buhinzi bwabo.

Bimwe mu bihingwa byibasiwe n'indwara harimo imyumbanti yibasiwe na Kabore ndetse na mozayike.
Bimwe mu bihingwa byibasiwe n’indwara harimo imyumbanti yibasiwe na Kabore ndetse na mozayike.

Bamwe mu bitabiriye iyi gahunda bavuga ko yabagiriye akamaro kuko wasangaga iyo indwara yadukaga yangirizaga imyaka yabo kuko babaga batarayimenya cyangwa ugasanga batabona gahunda yihariye mu kuvura imyaka yabo bahinze.

Aphrodise Murangwa utuye mu kagali ka Muzingira uhinga imyumbati yavuze ko yizeye ko umusaruro we uziyongera kuko nyuma yuko imwe ifashwe maze akagana iyi gahunda ya plant clinic bamugiriye inama yo kurandura iyafashwe kuko yanduzanya.

Yagize ati “Ubundi iyo imyumbati yafatwaga twe twumvaga ari ibisanzwe tukavuga ngo imyumbati yabembye tukayirekeramo bigatuma indi yandura ari myinshi, ariko nyuma yuko iyi gahunda itangiye negereye agronome mweretse uko irwaye ambwira ko yarwaye indwara bita “mozayike” angira inama yo kurandura uwafashwe nkabitaba kure ngo itanduza indi.”

Agronome w’umurenge wa Mutendeli, Nsekanabo Stanislas, avuga ko iyi gahunda yagize umumaro munini kuko hari benshi bononaga amafaranga ngo baravura indwara bakoresha imiti itariyo.

Akomeza avuga ko muri iyi gahunda umuntu nyuma yo gusuzuma ikimera yandikira umuhinzi umuti maze akajya kuwushaka muri farumasi z’ubuhinzi akaza akawutera.

Yagize ati “Mbere hari abahinzi babonaga nkuko imyumbati yumye ubundi bakajya guteramo imiti y’uburondwe y’inka bibwirako ari udukoko tuyica, ariko ntacyo byatangaga kuko hari ubwo aba ari virus yateye ntiyavurwa rero no guteramo umuti uretse kurandura icyafashwe. Abahinzi bari kwitabira kuburyo bwiza kandi barabyishimiye.”

Zimwe mu ndwara z’ibihingwa zikunda kugaragra harimo uburwayi bw’imyumbati, uburwayi bw’urutoki, n’izindi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abashinzwe ubuhinzi mu turere n’imirenge bakore akazi kabo bityo abahinzi bahinge beza

mutenderi yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka