Amagweja ni udukoko dutungwa n’ibibabi by’igiti bita ibobere maze bugacira ubudodo bugurishwa bugakorwamo imyenda.
Uyu mushinga wo korora amagweja kugera ubu ugeze kure kuko hari abahinzi bamwe na bamwe bamaze guhinga ibobere kuri hegitari, bikaba byitezwe ko amagweja azatangira kororwa mu kwezi kwa gatatu. Ubu hari kubakwa ahazajya hatunganyirizwa umusaruro w’amagweja.
Abakecuru n’abasaza twasanze habinga ibobere batubwiye ko nyuma yo gusobanurirwa uwo mushinga babwiwe ko ari ubworozi butagora ko n’umukecuru yagenda agasoroma ibibabi akazanira amagweja bityo mu mwaka bikaba byamuha inyungu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni imwe y’u Rwanda.
Mukansengiyumva w’imyaka 60 avuga ko amaze guhinga hafi ibiti ibihumbi bitatu bya bobere kandi ko yizeye ko bizamurinda gusaba abana be igihe azaba atagifite akabaraga kenshi ko guhinga.
Yagize ati “Ubu buhinzi turi gukora ni ugushaka amasaziro, tugasaza neza tutanduranya ahubwo natwe dukirigita ifaranga. Batubwiye ko ubworozi bw’amagweja butagora dusanga natwe gushaka ibyo bibabi byo kuyagaburira bitatunanira n’igihe tuzaba dushaje cyane bizadufasha kubona agafaranga”.
Murenzi Theogene , umuyobozi wa sosiyete yo guteza imbere ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja no gutunganya umusaruro ubikomokaho mu hahoze hitwa Ndamira mu murenge wa Kibungo, avuga ko bafite intego zo guhinga ibobere kuri hegitari zigera kuri 80 zizabafasha mu korora amagweja no gutunganya umusaruro uva ku ibobere ndetse no kumagweja.
Yagize ati “Hari abashoramari benshi bazadufasha ndetse hari n’abatangiye kudufasha mu bijyanye no kubaka ahazajaya hatunganyirizwa umusaruro ariko ikingenzi nuko uyu mushinga uzafasha abahinzi cyane cyane cyane abakuze batagifite imbaraga zo guhinga korora amagweza bizabafasha cyane mu kubona agafaranga”.
Murenzi akomeza avuga ko byibuze umuntu wabashije guhinga ibobere kuri hegitari imwe,aba ashobora korora amagweja yatanga umusaruro ufite agaciro ka miliyoni hagati y’eshatu n’enye kumwaka.
Inshuro imwe ngo umuntu wahinze hegitari y’ibobere ashobora gusarura ibiro 36 ikilo bya kakuni akazigurisha amafaranga 3900 ku kilo kandi ashobora gusaruro inshuro zirenga eshatu ku mwaka.
Ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’Amagweja ni umushinga mushya utaramara igihe kirekire mu Rwanda, kuko watangiye mu 2006, uzanwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda gushora imari mu mishinga y’iterambere yunganira ubuhinzi busanzwe bukorerwa ku butaka buto igihugu gifite.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ndabona uyu mushinga ari mwiza da, nabandi bajuze bo mu tundi duce tw;igihugu bakarebeyeho maze bakiyemeza gutera aya magweja azavamo ikizabasindagiza bageze mu za bukuru