Ngoma: Abahinzi baributswa kuvuza ibihingwa kugira ngo bongere umusaruro

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutendeli mu Karere ka Ngoma buributsa abahinzi ko bagomba kuvuza ibihingwa byabo indwara zinyuranye kugira ngo babashe kongera umusaruro.

Iyo ugeze mu isoko rya Mutendeli uhasanga umukozi w’umurenge ushinzwe ubuhinzi ategereje kwakira abahinzi bafite ibihingwa birwaye ngo abisuzume ababwire imiti bagomba gukoresha muri gahunda yiswe plant clinic (Ivuriro ry’ibihingwa). Abahinzi bazana igihingwa kirwaye maze uyu mukozi akabisuzuma akabandikira imiti bajya kugura.

Nsekanabo Stanislas, ushinzwe ubuhinzi muri uyu murenge avuga ko n’ubwo iyi gahunda yo kuvuza ibihingwa yitabirwa itaragera ku rugero rwifuzwa, kuko uretse no kuba hari abatabimenya kuko amakuru atagerera ku bantu bose icyarimwe, ngo hari nabo usanga nabo ubwabo badafite umuco wo kwivuza igihe barwaye.

Yagize ati “Ntabwo abahinzi bacu bari bagera ku kigero gishimishije cyo kumva ko bagomba kuvuza ibihingwa byabo. Ntabwo ari 100% ariko abo twagiriye inama bikabagirira akamaro usanga bo babyumva. Gusa ni bya bindi bikiri mu muco, hari abantu barwara ntibivuze urumva kumvisha umuntu nk’uwo ko yavuza ibihingwa bye bisaba guhozaho”.

Abahinzi basabwa kuvuza ibihingwa kugira ngo babashe kongera umusaruro.
Abahinzi basabwa kuvuza ibihingwa kugira ngo babashe kongera umusaruro.

Mu buhamya butangwa na bamwe mu bagana iyi gahunda yo kuvuza imyaka bavuga ko yabagiriye akamaro mu musaruro wabo, kuko ubundi wasangaga iyo imyaka yarwaraga bahitaga bayirandura cyangwa bakayireka ikanduza indi bibwira ko ibyafashwe ntacyo byatera ibindi.

Hari n’abahinzi usanga kubera imyumvire mike bashaka kwivurira ibihingwa bagatera igihingwa kirwaye imiti itajyanye n’indwara, aho usanga ngo hari n’abatera ibihingwa imiti y’amatungo bibwira ko yabivura.

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Mutendeli bavuganye na Kigali today bavuze ko batazi niba ibyo kuvuza ibihingwa byarahageze abandi bakavuga ko babizi ariko batabyitabira cyane kuko baziko igihingwa cyarwaye kiba cyapfuye byarangiye nta kindi cyakorwa.

Umuhinzi witwa Uwingabire Priscile uvuga ko ahinga ibigori ndetse n’indi myaka itandukanye yatangaje ko ibyo azi ari ukuntu indwara zitera bakabaha imiti ariko ibijyanye no kuba hariho uburyo buhoraho bwo kuvuza ibihingwa atabizi niba byarageze iwabo.

Yagize ati “wapi pe usibye amafumbire dukoresha ndumva ibintu byo kuvuza imyaka inaha bitaraza. Njya numva kuri radiyo babivuga ariko inaha njye sinzi sindabibona”.

Ubuyobozi buvuga ko hatangijwe gahunda yo gushishikariza abahinzi bose kwitabira kuvuza ibihingwa bahereye mu mu makoperative y’ abahinzi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka