NAEB yafatiriye Toni 10 za Kawa ya magendu

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa hanze biva ku buhinzi(NAEB), cyafatiriye Toni 10 za kawa tariki 16/11/2015, zari zijyanywe muri Uganda.

Umucuruzi w’iyi awa yayambuwe kubera kutagira ibyangombwa by’aho yayiguriye, ikaba ishobora gutezwa cyamunara nk’uko amabwiriza ya Ministeri y’ubuhinzi abiteganya.

Imodoka yafashwe
Imodoka yafashwe

Uyu mucuruzi arazira kuba yari ajyanye mu mahanga Ikawa idatunganyije, itatangiwe imisoro, nta byangombwa by’uko yujuje ubuziranenge hamwe n’icyemezo bitangwa na NAEB yari afite, ndetse imodoka yayipakiyemo y’inyamahanga ikaba itemewe gukura ikawa mu Rwanda.

Toni 10 za kawa ngo zifite agaciro ka Miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko umwe mu bakozi ba NAEB yabitangarije Kigali today, n’ubwo nta makuru arambuye inzego zibishinzwe ziratangaza.

Amabwiriza ya Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi yo muri Mutarama uyu mwaka, ateganya ko Ikawa yose idatunganije igemurwa ku nganda zikora mu Rwanda.

Uwafatiwe mu makosa avugwa kandi, uretse kwamburwa ibicuruzwa bye, ngo ahanishwa guhagarikwa gucuruza Ikawa mu gihe kingana n’umwaka, nk’uko amabwiriza abiteganya.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NAEB ko itishyura abakozi yirukanye imperekeza zabo, irabura iki? Iyo wirukanye umukozi umwaka ugashira utaramuha utwe uba ugamije iki? Nawe se birukanye abakozi muri Kanama 2014, ubu tugeze muri November 2015, ni ukuvuga ko umwaka warenze birukanwe, kuki batishyura?

hfkf yanditse ku itariki ya: 17-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka