Musanze: Indwara nshya yadutse mu birayi ihangayikishije abahinzi

Abahinzi basanzwe bamenyereye indwara zimwe na zimwe zikunda gufata ibirayi bakaba bazi n’uko bazirwanya ariko batangaza hari indi ndwara nshya yadutse mu birayi kugeza ubu bataramenya neza.

Karegeya Appolinaire ni umuhinzi w’ibirayi wo mu Kagali ka Cyivugiza mu Murenge wa Nyange, avuga ko iyi ndwara yadutse muri iki gihembwe cy’ihinga, ifata ibirayi bikiri bito bikuma amababi.

Aragira ati: “Iyi ndwara yadutse mu birayi ariko tutari twasobanukirwa neza iyo ari yo. Yadutse n’iyi saison ije, irumisha ibirayi bikababuka ugatera imiti ariko aho wateye umuti ntaho utawuteye iraza byose ikabibabura”.

Indwara zirasanzwe mu birayi, iyitwa imvura na kirabiranya ni zo zikunda kwibasira ibirayi mu Karere ka Musanze, ariko ngo iyo abahinzi bahinze imbuto z’indobanure bagakoresha imiti izo ndwara ntizibabuza kugira icyo basarura n’ubwo umusaruro ushobora kugabanuka.

Ngo iyo ndwara yadutse ifata ibirayi ugasanga munsi nta kintu kiriho; nk’uko Karegeya Appolinaire akomeza abishimangira.

Iyo ndwara ifata ibirayi bikababuka amababi.
Iyo ndwara ifata ibirayi bikababuka amababi.

“Urabona ibabura ibirayi ikabigaragaza nk’ibyeze kandi biteze warandura gutya ugasanga nta birayi bihari urabona ko twabaye imvunja (duto cyane) ariko ntabwo yari yaba icyorezo ku buryo ifata umurima wose ifata nk’agapande kamwe.”

Camille Hodari ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Musanze yatangarije Kigali Today ko ayo makuru y’iyo ndwara ari bwo akiyumva, yongeraho ko agiye gukurikirana neza kugira ngo amenye iby’iyo ndwara barebe uko bayihashya.

Uretse iby’izi ndwara, abahinzi b’ibirayi bagira n’ikibazo cy’igiciro cy’ibirayi ku isoko cyamanutse cyane nko mu minsi ishize byaguraga amafaranga hagati ya 80 na 100 ugasanga barakorera mu gihombo kuko ibirayi byera ikiro kimwe gihagaze amafaranga 105 ubaze ibyakoreshejwe n’abakozi.

Iki kibazo cyakemuwe mu kwezi gushize ubwo amakoperative y’abahinzi b’ibirayi abifashijwemo na Ministeri y’ubucuruzi (MINICOM bashyiragaho igiciro fatizo cy’ibirayi.

Byemejwe ko umuhinzi w’ibirayi adashobora guhabwa munsi y’amafaranga 115 ku kiro mu gihe umuguzi wa nyuma azajya akigura nibura ku mafaranga 148.

Nshimiyimnana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka