Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga na yo itangaza ko kuvugurura ubuhinzi byatumye abenshi mu baturage babasha kwiteza imbere.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Kayiranga Innocent, avuga ko ubuhinzi bukomatanyije n’ubworozi bwatumye hari bamwe mu baturage bari bakennye bazamuka mu mibereho myiza babikesha gahunda zashyizweho zirimo n’iya “Gira inka Munyarwanda”.
Kayiranga avuga ko hazamuwe umusaruro ku buso buto hakoreshejwe inyongeramusaruro, kandi abahinzi bagenda barushaho kwitabira gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga ibihingwa byatoranyijwe.
Kayiranga agira ati “Mu myaka itanu twashishikarije abaturage gukurikiza amabwiriza n’ikoranabuhanga mu buhinzi, kandi byagize akamaro kuko ubukene bwaragabanyutse”.
Bamwe mu baturage bavuguruye ubuhinzi n’ubworozi bukomatanyije na bo bivugira ko mu myaka itanu ishize bageze kuri byinshi babifashijwemo n’abafashamyumvire mu buhinzi.
Ibyiyingomba Innocent, umuturage wo mu Murenge wa Muhanga, avuga ko nyuma yo guhabwa amasomo ku buhinzi bw’urutoki, hashize imyaka 2 ateye insina zera ibitoki by’inyamunyu na FIA ubu akaba amaze kugera ku mutungo ubarirwa mu maliyoni, dore ko yinjiza abarirwa mu bihumbi 100 buri kwezi.
Ibyiyingoma avuga ko yanavuguruye ubworozi akabasha kugera ku nka z’inzungu. Agira ati “Hano iwanjye dufite umutekano kuko icyo umuntu ashatse arakibona, umugore ntagitira igitenge, inka imwe utampaye miliyoni ntiwayikura aha”!
Raporo yakozwe n’akarere igaragaza uko umusaruro wiyongereye ku butaka bwagiye buhuzwa bugahingwaho ibihingwa byatoranyijwe igaragaza ko mu mwaka wa 2011, ibigori byari bihinzwe ku buso bungana na hegitari 3125, ubu hakaba hariyongereyeho izisaga 1000 ubu zikaba zigeze kuri hegitari 4 379.7.
Umuceri wavuye ku buso bwa hegitari 498 ugera kuri hegitari 512.2, imyumbati iva kuri hegitari 9896, ugera kuri hegitari 2072, urutoki rwari kuri hegitari 150 ruhingwa ubu rugeze kuri 153.3, naho ibishyimbo biva kuri hegitari 20286 bigera ku 28 909.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
dukorane umurava twiteze imbere