MINAGRI yashyizeho ingamba n’amafaranga yo gufasha abahinzi kongera ireme n’umusaruro

Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ibinyujije mu mushinga wayo witwa PSP ukorana n’abahinzi na za banki, yashyizeho amafaranga angana na miliyoni 36 z’amadolari y’Amerika y’impano ku bahinzi, ndetse yiyemeza gaharanira ko abahinzi baba ab’umwuga, bagatanga umusaruro mwinshi ushoboka kandi ufite ireme.

Mu nama yabaye kuwa 08/01/2015 ihuje bamwe mu bahagarariye amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’abashoramari mu by’imari, baganira ku kongera umusaruro n’ireme ry’ibiribwa biva ku myumbati, ibirayi, ibishyimbo n’amata; MINAGRI yamenyesheje ko ngo yakuyeho inzitizi zose zituma abahinzi batagera ku musaruro biyemeje gutanga.

Abayobozi b'amashyirahamwe y'abahinzi, ab'ibigo bishinzwe imari n'abakozi ba MINAGRI mu nama yo gufatira ingamba ikibazo cy'umusaruro udahagije.
Abayobozi b’amashyirahamwe y’abahinzi, ab’ibigo bishinzwe imari n’abakozi ba MINAGRI mu nama yo gufatira ingamba ikibazo cy’umusaruro udahagije.

Gasasira Janvier uyobora PSP yagize ati “Turifuza ko abahinzi bakora bunguka cyane bishoboka, hashyizweho ibikorwaremezo byose bakeneye, buri mushinga w’ubuhinzi wose uzajya ujya muri banki mbere y’igihe, hazajyaho ubwanikiro n’uburyo bwo kumisha kugira ngo isizeni(season) y’ubuhinzi ijye itangira indi myaka yaravuye mu murima.”

Ati “Nyuma y’umwero w’imyaka turacyatakaza umusaruro ubarirwa hagati ya 10% na 12% ku bigori n’ibishyimbo; tukaba twifuza gukomeza kugabanya ikigero cy’ibitakara; umuhinzi agomba kugira ubwishingizi, ibyo Leta imugenera ndetse n’ingwate kugira ngo banki zimugirire icyizere mu kumuha inguzanyo.”

Yasobanuye ko buri karere kazagira ahantu hakorerwa imirimo yunguka by’intagarugero, hakaba hagomba kuba abafatanyabikorwa batandukanye muri ibyo bikorwa; barimo banki, ubwishingizi, umuhanga mu gutanga serivisi zitandukanye nko gutera intanga no kuvura amatungo, hagomba kuba ubuhinikiro n’ibindi byose abahinzi bakenera hafi yabo.

Mu rwego rwo kumenyekanisha no kugurisha ku masoko mpuzamahanga umusaruro w’ibikomoka mu Rwanda ndetse no kugira ubuhanga bwafasha kongera umusaruro n’ireme ry’ibyo bakora; abahinzi bagiye gufashwa na Dr Egide Karuranga ufite umushinga witwa UNIGLOBE Business Solutions ukorera muri Canada, akaba yigisha muri za kaminuza zitandukanye zo ku isi.

Ati “Muri Mexico nasanze hegitare imwe ihinzweho inyanya (tomatoes) itanga umusaruro wa toni 600, aho igiti kimwe cy’inyanya kireshya na metero esheshatu; iri ni isomo umuntu yakongera ho ubushakashatsi mu rwego rwo gusubiza ikibazo cy’ubutaka buto, ku buryo ibihugu byo mu karere bitaturusha umusaruro, kabone n’ubwo ho bafite ubutaka bunini.”

Izi ngamba zo kongera umusaruro w’ibiribwa, MINAGRI yazishyizeho nyuma ya gahunda yo guhuza ubutaka no kumenyesha abahinzi n’abandi bose bafite ubutaka, ko nta hantu na hato hagomba kubaho hatagira ikihakorerwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka