Kuva mu buhinzi bw’akajagari byazamuye umusaruro wabo inshuro 4

Abahinzi bibumbiye mu itsinda “Twizerane” ryo mu murenge wa Musenyi mu Karere Bugesera, baravuga ko kuva ku buhinzi bw’akajagari, byatumye umusaruro wikuba inshuro enye.

Aba bahinzi basanzwe bakorana n’umushinga wa “N2 Afrika” bavuga ko kureka gukora ubuhinzi bw’akajagari kandi bagakoresha amafumbire atica ubutaka, byatumye umusaruro babonaga wiyongera.

Abahinzi mu murima w'ibigori byabo, bavuga ko umusaruro wikubye inshuro enye.
Abahinzi mu murima w’ibigori byabo, bavuga ko umusaruro wikubye inshuro enye.

Gashirabake Celestin uhagarariye itsinda “Twizerane”, avuga ko bahinga ibigori aho basaruye ibishyimbo bifite ubushobozi bwo gukurura Azote mu kirere.

Agira ati “Iyo azote isigara mu butaka maze ikazafasha ibigori mu murima, ubu buryo bwakemuye ikibazo cy’umusaruro mucye twabonaga mbere, dore ko twahingaga mu kajagari tutanazi gukoresha amafumbire; none ubu rero umusaruro ukaba warikubye hafi inshuro enye.”

Nyirabaruhije ushinzwe gukurikirana aba bahinzi, aberekaa uko ibishyimbo bibika Azote.
Nyirabaruhije ushinzwe gukurikirana aba bahinzi, aberekaa uko ibishyimbo bibika Azote.

Abahinzi bo muri iri tsinda na bo bavuga ko ubwo buhinzi bwabazamuye mu iterambere bishingiye ku bwiyongere bw’umusaruro.

Nshimiyimana Ezeckias , avuga ko kugeza ubu, byabateje imbere mu buryo bufatika kandi hakaba hari n’abandi bahinzi barimo kubigiraho hifashishijwe umurimashuri.

Agira ati “Naguze inka nziza y’ibihumbi 200, naguzemo ibibanza bibiri ndetse nubaka indi ku gasanteri. Byose nkaba mbikura mu buhinzi kuko nta handi nigeze njya kuyapagasa.”

Ubuyobozi bw’umushinga wa N2 Afrika mu karere ka Bugesera, bwemeza ko aba bahinzi bamaze gusobanukirwa uburyo bwo gukoramo ubuhinzi binyuze mu mahugurwa uyu mushinga wagiye ubaha.

Byamungu Felix, umuhuzabikorwa w’uyu mushinga, asaba abahinzi gufatanya n’inzego z’ibanze kugira ngo ubu bumenyi bugere no ku bandi bahinzi; bityo na bo bagere kuri iri terambere kandi banishakamo ibisubizo by’ibibazo bahura na byo.

Kugeza ubu, gahunda yo kwigisha abahinzi kunoza ubuhinzi, hagamijwe kongera umusaruro w’ibinyamisogwe n’ibinyampeke; imaze kugera ku bahinzi basaga 4000 mu Karere ka Bugesera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubuhinzi busobanutse kandi bufite intego ni ubu butarimo akajagari kandi bwerekanye itandukaniro

murigo yanditse ku itariki ya: 5-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka