Imidugudu ihinga amasaka kubera yo ngo atonwa n’imvubu ni iyegereye umugezi w’Akagera dore ko izi mvubu arimo zibera. Ngo banagerageje gucukura imiringoti itangira imvubu hafi y’umugezi w’Akagera ariko biranga zirabonera.
Ikindi ngo ntibabasha kuzirinda dore ko ngo ziza mu ijoro zitaza ku manywa; nk’uko bisobanurwa na Nyiranzabamwita Mellanie.
Peace Mukamfizi we avuga ko imvubu zabaciye ku bindi bihingwa nk’ibijumba n’ibishyimbo ariko cyane cyane ibigori byeraga cyane muri aka gace kuko ngo byo ari nk’umunyu w’imvubu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Atuhe Sabiti Fred, avuga ko iki kibazo kizwi kandi na bwo butishimiye ko abaturage bahora bahingira inyamanswa cyangwa ngo bahinge amasaka gusa kandi ntacyo yabamarira nk’indi myaka.
Gusa ngo nk’uko bahashyije izonaga umuceri mu murenge wa Nyagatare zivuye mu mugezi w’Umuvumba, ngo n’izindi hari gahunda yo kuzirinda konera abaturage. Uyu muyobozi rero akaba yizeza aba baturage ko bakiganira n’inzego zitandukanye harimo na RDB kugira ngo gikemurwe byihuse.
Aba baturage bavuga ko iki kibazo cy’imvubu kiramutse kibonewe igisubizo na bo babasha kwiteza imbere basimburanya ibihingwa by ’ubwoko bwose bwatoranyijwe muri aka gace batuyemo.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|