Kubarura Kawa bizateza imbere abahinzi bayo n’igihugu muri rusange –NAEB

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), ambasaderi George William Kayonga avuga ko kubarura ibiti bya Kawa biri mu gihugu bizateza imbere abahinzi bayo, ndetse n’igihugu muri rusange.

Ibi Ambasaderi Kayonga yabitangaje ku wa 13 Gicurasi 2015 ubwo mu Karere ka Rulindo hatangirizwaga igikorwa cyo kubarura Kawa ku rwego rw’igihugu.

Ambasaderi Kayonga akomeza avuga ko kumenya umubare w’ibiti bya Kawa n’ubuso bihinzeho bizafasha NAEB kumenya uburyo yateza imbere igihingwa cya Kawa igendeye ku ngano yayo mu gihugu cyose.

Ambasader Kayonga asaba abaturage kwitabira kubaruza Kawa yabo.
Ambasader Kayonga asaba abaturage kwitabira kubaruza Kawa yabo.

Kayonga yagize ati “Bizadufasha kumenya uburyo twateza imbere igihingwa cya kawa mu Rwanda tucyongerera uburyohe”.

Iyi gahunda yo kubarura igihingwa cya kawa mu Rwanda ngo ije kunganira abahinzi mu kumenya kawa bafite uko ingana, ndetse bikanabafasha mu guhabwa ifumbire hagendewe ku bipimo bya kawa bafite.

Abahinzi ba Kawa bo mu Karere ka Rulindo bavuga ko bishimiye igikorwa cyo mu kubarura kawa yabo, kuko bizatuma ubwunganizi buzabageraho hagendewe ku mubare w’ibiti bateye.

Kumenya imibare y'ibiti bya Kawa n'abahinzi bayo bizafasha mu igenamigambi hagamijwe guteza imbere igihingwa cya Kawa.
Kumenya imibare y’ibiti bya Kawa n’abahinzi bayo bizafasha mu igenamigambi hagamijwe guteza imbere igihingwa cya Kawa.

Murangwa Froduard, umuhinzi wa Kawa mu Murenge wa Rusiga yagize ati “Iri barura rya kawa ni ryiza, kuko rizadufasha nk’abahinzi ba kawa kumenya ingano y’ibiti bya kawa dufite, bityo bitume banatwunganira bakurikije uko kawa yacu ingana mu mirima”.

NAEB ivuga ko ibarura rya kawa ryaherukaga kuba kera bityo igihe cyari kigeze ngo hakorwe irindi kugira ngo hamenyekane urwego n’ingano Kawa y’u Rwanda igezeho muri iki gihe.

Ibarura rya Kawa ryabaye mu mwaka w’2009 ryerekanye ko mu Rwanda habarurwaga ibiti bya Kawa birenga ibihumbi 72 biteye ku buso bungana na hegitari ibihumbi 27, naho abahinzi ba Kawa mu Rwanda bakaba baranganaga n’ibihumbi 390.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka