Kirehe: Yinjiza miliyoni zisaga eshanu mu buhinzi bw’urutoki

Nkwakuzi Ignas, umuhinzi mworozi utuye mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe avuga ko yinjiza miliyoni zirenga eshanu mu mwaka yahembye abakozi yitaye no k’umuryango we azikuye mu rutoki rwe.

Uyu mugabo afite urutoki rw’inyamunyo n’ibindi byengwamo inzoga bigatanga n’imineke byo mu bwoko bwa Fiya ruhinze kuri hegitari umunani, buri kwezi agasarura toni zirenga icumi.

Asarura Toni zirenga 10 buri kwezi.
Asarura Toni zirenga 10 buri kwezi.

Ibanga ryo kuba yeza urutoki igihe cyose mu karere karangwamo izuba ryinshi abikesha inkunga ya Minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI) ifasha abahinzi ba Nasho muri gahunda y’ikoranabuhanga mu kuvomera imyaka.

Yagize ati “dukurikije aya mazi y’ibiyaga, tuyabyaza umusaruro mu buhinzi tubifashijwemo na MINAGRI yaduhaye inkunga y’ibyuma byifashishwa mu ikoranabuhanga mu kuhira imyaka”.

Nkwakuzi yakomeje avuga ko ubuhinzi bw’urutoki bwe bumufasha mu iterambere ry’umuryango we ariko ngo bifasha n’abandi benshi barimo abakozi bagera kuri 40 akoresha, ibyo bikabafasha kubaho no gutunga imiryango yabo.

Urutoki rwe rutuma yinjiza amafaranga asaga miliyoni eshanu ku mwaka.
Urutoki rwe rutuma yinjiza amafaranga asaga miliyoni eshanu ku mwaka.

Urwo rutoki rwe rumaze kumuteza imbere kuko ngo mu musaruro abona amafaranga asaga miliyoni eshanu ku mwaka.

Yabivuze muri aya magamb: “uru rutoki rumaze kunteza imbere kuko iyo mbaze mu mwaka nsanga mbona umusaruro w’amafaranga arenga miliyoni eshanu kandi nahembye abakozi bagera kuri 40 nkoresha nitaye no k’umuryango wanjye”.

Imodoka yo mu bwoko bwa DYNA yakuye muri uwo musaruro ngo abona imaze kumubana nto ubu akaba yiteguye kugura imodoka nini yo mu bwoko bwa FUSO mu rwego rwo kugeza umusaruro ku masoko bitamubangamiye.

Iyi modoka yamubanye nto arateganya kugura FUSO ngo ajye abasha kugeza umusaruro ku isoko.
Iyi modoka yamubanye nto arateganya kugura FUSO ngo ajye abasha kugeza umusaruro ku isoko.

Kubera ubwinshi bw’insina zitwa Fiya zengwamo inzoga zigera ku bihumbi bitanu amaze kugira ngo amaze no kuzoroza abahinzi benshi, bityo mu rwego rwo kwirinda ko umusaruro wabapfira ubusa, arasaba Leta kubegereza uruganda rutunganya inzoga zituruka mu bitoki ngo bizatuma iterambere ry’abahinzi b’urutoki ryiyongera.

Nkwakuzi avuga ko ingorane bahura nazo mu buhinzi ari imvubu zitoroka Pariki zikaza kubangiriza umusaruro bityo akaba asaba abashinzwe kwita kuri izo nyamaswa gushaka uburyo bazitira Pariki ntizikomeze kubonera.

Kubona umusaruro abikesha ikoranabuhanga mu kuhira imyaka.
Kubona umusaruro abikesha ikoranabuhanga mu kuhira imyaka.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibi birashoboka cyanerwose icyingenzi ni ukumenya kuko fia zipima 145kg turazeza inama cyangwa ubufasha call 0783479337/0722479337kuko kugishoro gike wakora ubuhinzi.

Agronome yanditse ku itariki ya: 27-09-2017  →  Musubize

Jye Ukombibona Yatwigisha Ukuntu Azitera Nukuntu Azikoreratugatera Ikirengemukenatwetukaba Abamilionelikubera Urutokehano Kirehe Murikigaramamurakoze

HABANABAKIZE ELISE yanditse ku itariki ya: 3-02-2017  →  Musubize

uyu muhinzi ntangarugero akwiye kwigisha benshi mu Rwanda kuko ibi akora bikozwe na benshi twasagurira n’amasoko birenze ibikenewe

nkwakuzi yanditse ku itariki ya: 2-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka