Ni mu gihe Akarere ka Kirehe kabarirwa mu turere twa mbere mu gihugu mu kugira igihingwa cy’urutoki.
Mu gihe hashize iminsi havugwa ikibazo cy’ibura ry’ibitoki mu Karere ka kirehe, Kigali today yanyarukiye mu isoko rya Nyakarambi isanga bidasanzwe kuko ahacururizwa ibitoki byari bike cyane ugereranyije n’ibihe bishize ari nako biri ku giciro kirekire.
Wabonaga abacuruzi ndetse n’abaguzi bose batangariye ikibazo cy’ibura ry’ibitoki ari nako baterana amagambo menshi baciririkanya, umuguzi ati “urampenda gabanya tugure” umucuruzi nawe ati “uwakwereka uko nabiranguye wakumirwa”.
Abacuruzi bavuga ko bahangayitse kubera ibura n’ihenda ry’ibitoki, ibi bikaba byaratumye abakiriya basa n’ababiretse.
Hakuzimana Thérèse aravuga ko abaguzi babuze bitewe n’uko bihenze ati “twe ducuruza ibitoki dufite ikibazo gikomeye tubigura biduhenze tukabura abaguzi. Ubu nazindutse mu gitondo nje gucuruza ibitoki bitatu bigeze saa munani nta na kimwe ndagurisha, barikuza bakigendera ngo ndahenda”.
Mukamurisa waje mu isoko guhaha ibitoki aravuga ko ugereranyije n’ibindi bihe ngo igitoki kiri gukosha.
“Utu dutoki tubiri ntuguze ibihumbi umunani kandi mu bihe bishize ibi nabiguraga amafaranga atarenze ibihumbi bitatu sinzi icyo dukora ibitoki ni ukubivaho,” Mukamurisa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Tihabyona Jean de Dieu aravuga ko kubura kw’ibitoki ari ibisanzwe muri ibi bihe kuko ngo izuba riba ryaravuye cyane insina zikaba mbi.
Akomeza avuga ko kubera imvura nyinshi yabonetse ngo mu Karere ka Kirehe kose insina zimeze neza, bitanga icyizere ko ibitoki biratangira kuboneka mu gihe kiri imbere.
Ati “mu nzira zose aho tunyura insina zirana zimeze neza ubu ibitoki biraboneka mu mezi make ari imbere, ntibibatangaze ikiro kigeze ku mafaranga 30. Abaturage ndizera ko babibona insina zisa neza cyane abaduhahira bashonje bahishiwe kuva muri uku kwa gatatu kugera mu kwa karindi ni umwero w’ibitoki”.
Nk’uko umwe mu baguzi bapakira imodoka ibitoki bakagemura mu tundi turere yabibwiye Kigali today, ngo mu gihe ku munsi w’isoko hapakirwaga imodoka ziri hagati ya 15 na 20 ngo ubu kuzuza imodoka imwe ntibipfa koroha.
Ubu ikiro cy’ibitoki kigeze ku mafaranga 200 mu gihe k’umwero wabyo mu Karere ka Kirehe ikiro kigura mafaranga hagati ya 50 na 80.
N’ubwo ibitoki byabaye ikibazo mu Karere ka Kirehe, abaturage nta nzara bafite kuko indi myaka yeze ku bwinshi cyane cyane ibigori n’ibishyimbo.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
YEWE ndumiwe ! twebwe hano muburayi iseri rimwe turigura
IBIHUMBI BINE BYAMANYARWANDA.kandi nabwo bigasaba ko uhagera indege yaje uwo munsi. uwangeza mu Rwanda.