Kirehe: Abahinzi b’urutoki barishimira intambwe bagezeho mu musaruro kubera gukoresha ifumbire

Abaturage bo mu karere ka Kirehe batangaza ko bamaze kwiteza imbere, nyuma y’uko umusaruro ukomoka ku rutoki muri aka karere umaze kuzamuka ku buryo bushimishije, kubera kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki baruhinga kijyambere, bakoresha n’ifumbire y’inka.

Akarere ka Kirehe gatangaza ko hari gushakwa uburyo uyu musaruro w’urutoki wajya wongererwa agaciro hagashyirwaho inganda zitunganya uyu musaruro kugirango abaruhinga barusheho kwiteza imbere.

Abamaze nibura imyaka 20 batuye aka karereka Kirehe bavuga ko haranzwe n’ururoki gakondo n’uburyo bwo kurubyaza umusaruro bukaba bwari gakondo.

Kimwe n’izindi politique mvugururabuhinzi, urutoki narwo rwitaweho kuva mu 2008 nk’igihingwa kiberanye na twinshi mu duce tw’aka karere ka Kirehe.

Munyaneza Evariste amaze imyaka isaga icumi mu bucuruzi bw’ibitoki, ahahamya ko yagize umwuga. Yongeraho ko uko imyaka yagiye yicuma ari nako igitoki cya Kirehe cyagiye kuzamuka haba mu gikuriro no mu bwiza.

Yagize ati “Mbere umuntu yezaga igitoki cy’ibiro 20 ikinini none ubungubu igitoki kigeza kubiro 80 kubera inka twahawe na perezida muri gahunda ya girinka munyarwanda ubu twavuguruye ubuhinzi kuko dufumbera tukeza.”

Nyiramvukiyehe Josephine utuye mu murenge wa Nyamugari, yemeza ko abaturage mu gihe cyashize batigeze batekerezaga ko igitoki cyaba isoko y’ubukire kuko urwagwa ari cyo kintu gikomeye bakuraga mu buhinzi bw’urutoki, nyamara ugasanga nta kintu gifatika arukuragamo.

Yagize ati “Ubungubu turi kuganira n’abashoramari ngo babe batangira gushora imari iwacu, nka koperative ya gatori ubu hagiye gushingwa uruganda rugiye gushingwa ruzajya rukora rikeri,ikindi hari uruganda ruzatangira i Rwamagana ruzajya rukoresha imitumba y’urutoki.

"Biragaragara ko uwufite urutoki azaba ari nko kugira ikirombe cya zahabu.”

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu, Tihabyona Jean de Dieu yemeza ko kimwe ubu mu nkingi z’iterambere bafite ubu harimo ubuhinzi bw’urutoki.

Yagize ati “Haratekerezwa uburyo hashyirwaho uruganda rukora izoga za rikeri , ibi bikaba byakemura ikibazo cy’uko mu gihe byeze ari byinshi byakwangirika cyangwa umuhinzi akaba yagurisha ku giciro gito.”

Imirenge ya Gatore, Mushikiri,Kirehe na Musaza ni imwe mu yiboneka mo urutoki ku bwinshi. Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe igaragaza ko ubuso rusange buhujweho iki gihingwa ari hegitari ibihumbi 16,500.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka