Umusarane-mborera wubakwa udacukuriwe umwobo kuko wubakwa mu bujyejuru hifashishijwe beto [béton].
Uwo musarane wubakwa ku buryo inkari n’umwanda ukomeye bitivanga kuko bikoreshwa nk’ifumbire ku buryo butandukanye. Wubakwa mu buryo butaringaniye bigatuma umwanda ukomeye ujya mu gice gishyirwa hanze y’igikuta cy’inzu wubakiyemo, kandi icyo gice kigasigwa irangi ryirabura rishobora gukurura ubushyuhe bw’izuba kugira ngo bwumishe uwo mwanda ukomeye.
Umuyobozi wa kampani ya ECOSARWA ikora iyo misarane, Tuyishime Innocent avuga ko uwo musarane ubasha guhangana n’ikibazo cy’isuku nke kuko utanuka, ndetse uwo mwanda ukavamo ifumbire nziza ishobora kwifashishwa mu buhinzi.
Nyuma y’amezi atatu umuntu akoresha umusarane-mborera ngo ashobora kuvanamo ifumbire ituruka ku mwanda ukomeye iba yaramaze kuba ibisheshe. Iyo fumbire ntinuka kandi uyitegereje ntiwamenya ko ari umwanda wo mu musarane.
Tuyishime akomeza yemeza ko uretse iyo fumbire ituruka ku mwanda ukomeye, inkari na zo ngo zivamo ifumbire igereranywa n’ifumbire mvaruganda ya NPK.
Ati “Inkari zikungahaye kuri NPK ku rwego rwo hejuru. Ijerekani imwe y’inkari ifungurwa n’amajerekani ane y’amazi ubundi izo nkari zikavamo ifumbire nziza cyane”.
Ubusanzwe imisarane y’ibyobo ngo ikunze kugira uruhare mu kwangiza ibidukikije kuko umwanda ujya mu byobo hari igihe uhura n’amasoko y’amazi mu nsi y’ubutaka ukayanduza. Ibi ngo bitandukanye n’imisarane-mborera kuko umwanda uyijyamo ntaho uhurira n’ubutaka bitewe n’uko yubakishwa beto.
Kugira ngo umuturage yubakirwe umusarane-mborera ngo yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150, ariko abavuganye na Kigali Today bo mu Karere ka Kayonza bavuze ko bataramenya iyo misarane banga kugira icyo bayivugaho.
Umuyobozi wa ECOSARWA avuga ko bubatse umusarane umwe mu Kagari ka Rugendabari mu Murenge wa Mukarange kugira ngo uzifashishwe mu kwereka abaturage ibyiza bya wo n’uburyo ukoreshwa, nibamara kubisobanurirwa bakazashishikarizwa kuyitunga mu ngo za bo.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kuvumbura OYYYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE 5/5