Karegeya yemeza ko ubuhinzi ubukoze bya kijyambere uba umukire
Karegeya Appolinaire ni umuhinzi mworozi wo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Nyange umaze imyaka isaga 20 ahinga ibirayi. Yemeza ko ubuhinzi bukozwe neza, abahinzi nabo baba abakire nk’uko nawe amaze kugera kuri urwo rwego.
Ibarura rusange ryakozwe muri 2012 rishimangira ko hejuru ya 80% by’Abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi. Icyakora, hafi ya bose bakora ubuhinzi buciriritse bwa bwire-ndamuke, guhinga ukihaza ndetse ugasagurira isoko biracyari kure.
Bitandukanye n’indi mwaka yatambutse, umwaka wa 2014 ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse ku kigero kiri hejuru ya 7 %, ubuhinzi bwonyine bwagize uruhare bw’izamuka bw’ubukungu bungana na 1.8%. Iki ni ikimenyetso cyiza cy’uko ubuhinzi bukozwe neza bwagira uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’abantu benshi.
Bamwe mu bahinzi batangiye guhindura imyumvire y’ubuhinzi babukora by’umwuga kandi bubateza imbere. Karegeya Appolinaire ni umuhinzi wa kijyambere wo mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Musanze ni umwe muri bo.
Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 amaze imyaka isaga 20 mu buhinzi by’umwihariko bw’ibirayi. Yatangiye afite ikibazo cy’isambu ariko uko yagendaga abona amafaranga make yagiye ayongera none ubu akora ubuhinzi bwe ku buso bwa hegitare enye.
Iyo ibihe by’ubuhinzi byagenze neza, ku mwaka ngo Karegeya yinjiza miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda akura mu buhinzi bw’ibirayi.
Ubuhinzi bw’ibirayi bwamugejeje kuki?
Uretse kongera isambu akoreraho ubuhinzi bwe, ayo mafaranga yatumye akora iwe neza akaba atuye ahantu heza hiyubashye ukaba utapfa kwemera ko ari urugo rw’umuhinzi.
Karegeya aragira ati: “Nashoboye kubaka ahantu heza ushobora gutura n’undi uwi ari we wese yatura atari bya bindi bavuga ko umuhinzi yamenyereye kuba muri nyakatsi natwe tukubaka amatafari ahiye ukayisasa neza ugashyira sima mu mbuga bya bindi ngo abana birirwa batoba ibyondo bikavaho”.
“Iyi ni biogas ubona ni biogas nashoboye kubaka nayo ndayuzuza iyi biogas imfasha mu buryo bwo gucana no guteka mu rugo,” Karegeya.
Ifumbire iva kuri biogas ayikoresha mu gufumbira ibirayi, ngo bitanga umusaruro ushimishije kurusha imborera n’imvaruganda kuko ikuhangaye kuri azote kandi ikaba itagundura ubutaka.
Ubusanzwe imodoka itungwa n’abifite cyane cyane abacuruzi, abakozi ba Leta n’abikorera, kubona umuhinzi ufite imodoka ntibikunze kubaho kubera amikoro yabo agerwa ku mashyi. Nubwo Karegeya ari umuhinzi afite imodoka yo gutemberamo yakuye mu buhinzi bw’ibirayi.
Ati “Muri ibi birayi naguzemo imodoka yo kugendamo ni ivatiri ya Suzuki Jeep. Ni ukuvuga ngo iyo wageze ku rwego rwo kugura imodoka uba uri umukire. Hano mu Rwanda umukire wese atunga imodoka nta wufite indege niba bahari ni bakeya ni ukuvuga nanjye ndi ku rwego rw’abakire batuye hano mu Rwanda”.
Ubuhinzi bwe bugeze ku rwego rwo guhinga muri Greenhouse
Karegeya agiye guhinga ibirayi mu nzu isakaye ikorerwamo ubuhinzi bwa kijyambere izwi nka “Green house”. Ubu buryo busanzwe bukoresha hirya no hino mu gihugu, bahinga mu butaka bwatunganyijwe neza ariko ngo we azakoresha imashini n’amazi arimo imyunyu ngugu n’ibitungabimera gusa.
Uyu mushinga ugeze kure kuko byose bimaze gushyirwamo avuga ko uzamutwara miliyoni 30, ku ruhande rwe yashatseho miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda izindi ziva mu mushinga wa FDC wamuteye inkunga.
Ibirayi azajya abisarura inshuro irenze imwe nk’usarura inyanya ku buryo ikirayi azagikuraho ibirayi hagati ya 30 na 50. Yubatse iruhande kandi icyumba azajya ahuguriramo abahinzi bagenzi be kugira ngo yongerere ubumenyi abahinzi babukore by’umwuga.
Ubuhinzi bushobora no gukorerwa mu mujyi hakoreshejwe uburyo bwa green house; nk’uko Karegeya akomeza abishimangira.
Ati “Umuntu utuye mu mugi ashobora guhinga nk’uko wabibonye aho kugira ngo yubake inzu yo kubamo, inzu y’amacumbi yo gukodesha ashobora kuvuga ati ko mfite kino kibanza ngiye guhita nubakamo ubuhinzi bwo gukorera mu mujyi”.
Ubuhinzi bwa Karegeya bwagiriye akamaro abaturage bahatuye
Abakozi batanu bahoraho babonye akazi ko guhinga no gutera imiti mu birayi bifasha imiryango yabo mu buryo butandukanye.
Mukakarangwa Vestine ahetse ipompo aratera umuti ibirayi yabwiye Kigali Today ko buri kwezi ahembwa ibihumbi 30. Aya mafaranga ngo amufasha kwita ku muryango we, abana ntibabura imyambaro n’inkweto ikigeretseho yakuye ihene imaze kubyara kabiri.
Nkijije Felecien ni umugabo w’imyaka 50 amaze imyaka 15 akorera Karegeya. Ako kazi kamuha ibihumbi 35 ku kwezi kamufashije kurihira abana bane, babiri bari muri kaminuza ikindi yakuyemo inzu nini abamo n’umuryango we.
Abahinzi bagaragaza ko bafite imbogamizi zo guteza imbere ubuhinzi bwabo kuko ibigo by’imari biseta ibirenga mu gutanga inguzanyo z’ubuhinzi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwose uyu muhinzi ni indashyikirwa. Abandi nabo nibamwigireho bareke guhinga ngo bashyire mu gifu nabwo sibagihaze.
Ibi bisanzwe bizwi ko ubuhinzi bukozwe neza bugira abantu abakire.
Ariko mu kwandika inkuru nk’iyi mujye mushyiraho n’ingano y’ubutaka (ha) bukenewe kugirango usarure ibyo ushobora kugurisha ku isoko bikakuzanira amafranga akugira umukene.
Muri moyene y’ubutaka buhingwa ku muryango ndatekereza ko ubu turi munsi ya Are 20. ni ukuvuga umurima upima 50 m kuri 40m. Uyu murima ntushobora gutunga nyirawo. Ahubwo njye dore inama ntanga, gukora kuburyo tubona byinshi dukorehseje ubutaka buto9 Produire plus sur une tres petite surface), aha hakorwa ibindi bikorwa bitari ubuhinzi nko korora inkoko,inkwavu,ingurube.
ibikorwa byiza by’by’uyu muhinzi byabera abani rugero maze ubuhinzi bukarushao kuryohera ababukora.dukorane uburava twiteze imbere