Kamonyi: Uburwayi bwateye mu nanasi burateza igihombo ku bahinzi ba zo

Abahinzi b’inanasi bahangayikishijwe n’uburwayi bwateye mu nanasi kuko bwagabanyije umusaruro ndetse n’uburyohe bukaba bwarahindutse. Ubu burwayi bwugarije akarere kose, burimo gukorerwa ubushakashatsi, ngo abahinzi bagirwe inama z’uko babyifatamo.

Kuva mu mpeshyi y’umwaka wa 2012, inanasi zatangiye guhisha amababi zizaho n’udusimba, ndetse n’izeze ugasanga ntiziryoshye neza. Abahinzi babanje kwibwira ko ari ikibazo cy’izuba ryinshi, nyamara nyuma baje kubona ko ari uburwayi kuko no mu gihe cy’imvura ubwo burwayi bwarakomeje.

Mukakarangwa Benilde na Yankurije Marie Jeanne bari muri Koperative Abibumbye, ikorera ubuhinzi bw’inanasi ku buso bwa hegitari imwe n’igice mu gishanga cya Kibuza mu murenge wa Gacurabwenge, bavuga ko mbere basaruraga inanasi nziza ku buryo imwe bayigurishaga amafaranga 250, ariko ubu barasaruramo inanasi nto kandi zitari nziza ku buryo bazigurisha hagati y’amafaranga 100 na 150.

Semahoro Fulgence, umucungamutungo w’iyo koperative, avuga ko ubwo burwayi bwategeje igihombo, kuko mbere umusaruro wa zo winjizaga amafaranga asaga ku bihumbi 30 mu cyumweru, ariko kubera uburwayi, zisigaye zinjiza ataranze ibihumbi 15.

Umusaruro w'inanasi wabaye muke.
Umusaruro w’inanasi wabaye muke.

Murebwayire Olive, umukozi w’ikigo gishinzwe ibihingwa byoherezwa mu mahanga (NAEB) atangaza ko icyo kibazo cy’uburwayi kizwi ku rwego rw’igihugu, kuko cyagaragaye mu mirima myinshi y’inanasi mu karere ka Kamonyi.

Abashinzwe iby’indwara z’ibihingwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) bakaba baratangiye kuyikoraho ubushakashatsi. Gusa ngo imbogamizi iracyari ku miti y’ubwo burwayi ihenze. Murebwayire akaba yizeza abahinzi ko nyuma y’ubushakashatsi, hazakurikiraho kubashakira ubwunganizi mu kubona imiti.

Ubu burwayi bwadutse mu mirima y’inanasi bushobora kuba imbogamizi ku muhigo akarere ka Kamonyi kari karihaye, wo guhinga inanasi ku buso bushya bungana na hegitari 200 mu mwaka wa 2012/2013.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka