Kamonyi: Bamwe bambuwe igishanga barababara ariko abagihawe barishima

Hari abaturage bari barikondeye igishanga cya Kamiranzovu gihuza umurenge wa Runda n’uwa Rugalika, maze bakagihinga uko bashaka ndetse bakanakodesha imirima n’ababishaka. Kuri uyu wa kane tariki 02/10/2014, ubuyobozi bwasaranganyije imirima abaturage bose bahahingaga, maze babasaba kujya bagihinga bakurikije gahunda za Leta.

Imyinshi mu mirima iri muri iki gishanga gifite ubuso bugera kuri hagitari 12, ngo yari yarihariwe n’abaturage batatu gusa, bitwaje ko bahaguze n’abaturage ubundi bakahahinga ibyo bashatse cyangwa bakahakodesha n’abaturage bakabishyura amafaranga.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Runda, Mwizerwa Rafiki, atangaza ko biyemeje kuhaha abaturage ngo bahahinge mu rwego rwo gukumira ko habaho abantu biharira ubutaka bwa Leta kandi bakabwita ubwabo.

Mu gihe mu bindi bishanga hakorerwamo gahunda yo guhuza ubutaka, muri iki gishanga hagaragaramo igice kidahinze n’ahandi hahinze ibihingwa bitandukanye nk’ibisheke, ibijumba, ubwatsi bw’amatungo, imboga, ibigori, intoryi, amateke cyangwa imboga.

Nubwo abari barahagize ahabo bagaragaza ko barenganye kuko bahaguze n’abaturage, abahahawe bo bishimiye kubona aho bahinga ku buntu kuko bari basanzwe bahahinga baciwe amafaranga, kandi ibisambu bidahinze bikazamo inyoni n’imbeba bibarira imyaka.

Igishanga cya Kamiranzovu.
Igishanga cya Kamiranzovu.

Mukantwari Juliette, weguriwe umurima yakodeshaga amafaranga 3000, yishimiye kuzajya ahinga adafite impungenge ko bazawumwaka nk’uko byamugendekeye agitangira kuwuhinga ari umushike, aho yamaze kuwugira neza uwari nyirawo agatangira kumuca amafaranga avuga ko yawuguze.

Ruhanika Leodomir, umaze imyaka 21 ahinga muri iki gishanga, atangaza ko hari abo yita abakire baguriye bamwe mu baturage bagihingagamo mbere. Abo bahaguze bananiwe kuhahinga neza maze hamwe haba ibisambu bibamo ibisimba byonera abakihafite imirima ntibakuremo umusaruro mwiza.

Ruhanika afite icyizere cy’uko bagiye kubona umusaruro ushimishije, kuko hahawe abaturage benshi kandi bashoboye guhinga. Buri wese akazajya yita ku murima we kandi akubahiriza igihe cyo guhinga. Iki gihembwe cya 2015 A bagiye guhingamo ibigori kandi biteguye gukuramo toni zisaga 50.

Abambuwe imirima bemerewe gusigaranamo ibiri kandi bakazayihinga bijyanye na gahunda za Leta. Hari abakomeje kugaragaza ko batazemerera abaturage guhinga imirima bita iyabo, ngo ahubwo bakaba bazitabaza amategeko.

Itegeko no 08/2005, ry’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka ryo muri Nyakanga 2005, ingingo ya ryo ya 29, rihamya ko ubutaka bw’igishanga ari ubwa Leta, bukaba budashobora kwegurirwa burundu abantu ku giti cyabo kandi ntawe ushobora kwitwaza ko abumaranye igihe ngo abwegukane.

Mu gihe abari basanganywe imirima mu gishanga cya Kamiranzovu Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Runda avuga ko batagisoreraga kubera gukorera mu kajagari, abahawe imirima bo basabwe gutanga ubukode bw’amafaranga 500frw ya buri mwaka, ajya mu isanduku y’akarere.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka