Imishinga y’ubuhinzi y’agaciro ka miliyari 111Frw iri gusurwa

Itsinda ry’abantu 70 bahagarariye umushinga wateye inkunga ya miliyari 111 z’amafaranga y’u Rwanda (Frw) imishinga yo kuhira imyaka, bari mu turere tune tw’igihugu bayigenzura.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 26 Mutarama 2016, bamwe mu bagize itsinda ry’uyu mushinga wiswe GAFSP, babanje gusura ibikorwa biterwa inkunga n’umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi ku isi hose no kwihaza ku biribwa bise “Global Agriculture and Food Security Program.”

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Tony Nsnganira, asobanurira iryo tsinda muri Prime Economic Zone.
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Tony Nsnganira, asobanurira iryo tsinda muri Prime Economic Zone.

Ibyo bikorwa birimo uruganda rutunganya amafunguro y’abana ruri kubakwa muri Prime Economic Zone mu Karere ka Gasabo, ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’abikorera. Bahise bakomereza urugendo mu Karere ka Rwamagana.

Barasura kandi umushinga wo kuhira imyaka imusozi uzakorerwa kuri hegitare 1.272, mu gihe hegitare 267 ubu zuhirwa, byitezweho umusaruro uhagije uva ku buhinzi mu bihe by’imvura ndetse n’izuba.

Andi matsinda ari gusura imishinga y’ubuhinzi bateye inkunga mu turere twa Nyanza, Rulindo ndetse na Karongi kugira ngo birebere uko yashyizwe mu bikorwa n’icyo yamariye abaturage.

Itsinda rya GAFSP basura uruganda ruzatunganya ibiryo by'abana.
Itsinda rya GAFSP basura uruganda ruzatunganya ibiryo by’abana.

Biteganyijwe ko basura imishinga yo kuhira imyaka iri mu turere 14 mu gihugu cyose. Iyi mishinga yabonye inkunga ingana na miliyoni 147 z’amadolari ya Amerika ahwanye na miliyari 111Frw .

Uyu mushinga uzakorerwa mu bihugu 60 ku isi hose, witezweho kuzagera ku bahinzi bato n’abacirirtse bagera ku miliyoni 10.

Uzatwara akayabo ka miliyari 1.5 y’amadolari ya Amerika azava mu baterankunga batandukanye nk’Ikigega cya Bill Gates, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, Koreya y’Amajyepfo, u Budage n’u Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka