Nubwo hari abavuga ko FIA 17 ishobora kuribwa nk’inyamunyo ndetse ikanatanga umutobe, itaryoha nk’ibindi bitoki biribwa, Semwiza Jean Damascene, umufashamyumvire mu buhinzi bw’urutoki rwa kijyambere avuga ko ari ukubeshya.
Semwiza agize ati “yego iki gitoki (FIA 17) ntikimera neza nk’ibindi bitoki dusanzwe tumenyereye ko biribwa, ariko abavuga ko bibiha sibyo.”
Twifuje kumenya icyo avuga ku kuba hari abariye ibi bitoki bya FIA 17 bavuga ko bigira umutima ukomeye ari na byo bituma bibiha, maze asubiza agira ati “abavuga ko bikomera biterwa n’uko baba bategereje ko bibanza gukomera cyane mbere y’uko babisarura. N’ibitoki by’inyamunyo bisanzwe ntibiryoha iyo bisaruwe byareze cyane.”
Yunzemo ati “uwakumva ibitoki by’iyi nsina bitamuryoheye, ashobora no kubiryamo imineke cyangwa kubyengamo imitobe.”
Impamvu avuga atya ngo ni ukubera ko ibi bitoki bigira umuneke munini, uryoha, utarimo urusukari rukabije. Ngo iyo agereranyije, ibitoki bya FIA 17 bigira imineke ifite uburyohe buri hagati ya kamaramasenge na goromisheri.
Na none kandi, ngo ibi bitoki bya FIA 17, hamwe na FIA 25 bigira umutobe uryoshye cyane. Semwiza ati “FIA 25 igira ibitoki bifite amakakama byifashishwa mu kwenga umutobe. Ibi bitoki birangwa no kuba bitanga umutobe utaryohereye, ariko iyo byegeranyijwe na FIA 17 bikengerwa hamwe, havamo umutobe mwinshi kandi uryohereye.”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
murakoze ese gihira igihe kingana gute ?
umuntu ubishaka yabibona gute ?
izi nsina zituburwe mu bwinshi turazikeneye ngo duhinge intoke za kijyambere
ese ubundi uwazikenera ubu nko mu kwezi kwa cyenda yazibona ate? muzansubize