Ibihingwa bitanga imibavu bifite isoko rifatika mu mahanga

Imibavu ituruka mu Rwanda ngo irakunzwe ku masoko yo mu Bufaransa no mu Buyapani kandi no mu mamurikagurisha mpuzamahanga u Rwanda rwajyanyemo iyi mibavu, byagaragaye ko abashaka imibavu ikomoka mu Rwanda ari benshi bitewe n’ubwiza bwayo.

Ibi byatumye kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi bijyanwa mu mahanga (NAEB), tariki 06-07/02/2013, igenera amahugurwa amakoperative ahinga ibihingwa bya geranium na patchouli, bimwe mu bihinngwa bitanga bene iyi mibavu.

Aya mahugurwa yatanzwe n’abashakashatsi b’ikigo IRST yarangiye abahinzi bazi uko bategura ingemwe z’ibi bihingwa, uko bihingwa, n’uko byitabwaho kugeza bitanze umusaruro ujya gutunganyirizwa mu nganda.

Abasanzwe bahinga ibi bihingwa ngo byagiye bibaha umusaruro ubazanira amafaranga atari make, akaba ari yo mpamvu abibumbiye muri aya makoperative yahuguwe bafite intego yo kubihinga bivuye inyuma kugira ngo bizabasige inoti.

Igihingwa cya Geranium muri pepiniyeri.
Igihingwa cya Geranium muri pepiniyeri.

Ndikuryayo James, umwe mu bari bitabiriye aya mahugurwa yagize ati «nkurikije ibyo twize, nitubasha kwita kuri ibi bihingwa neza bizadusigira ubukire, kuko hegitari imwe ihinzeho geranium ivamo amafaranga arenga miliyoni».

Ikilo cy’amababi ya geranium kigura amafaranga 40 kandi uyihinze kuri hegitari, uko usaruye ushobora kubona amafaranga ibihumbi 600 ; kandi uyihinga asarura gatatu mu mwaka.

Abahinzi bahuguwe ni 32 baturutse mu makoperative yo mu Turere twa Nyabihu, Kirehe, Bugarama, Nyamasheke na Nyaruguru. Ubundi ngo basanzwe bahinga ibi bihingwa, bakaba baragenewe amahugurwa kugira ngo barusheho kubihinga neza, mu buryo butanga umusaruro ufatika.

Uko aba 32 bazagenda batera imbere babikesha ubu buhinzi, ni byo bizatuma n’abandi bahinzi bitabira ibi bihingwa, bityo n’u Rwanda rubone ibyo rugurisha mu mahanga biruzanira amadevise.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho nitwa Dieudonné ndi umworozi w inkwavu nakomeje gushaka amakuru kuri iki gihingwa menyako ataribyiza gukoresha amafumbire mvaruganda n imiti mvaruganda(chemical)kuri cyo nkaba nifuzako mwaduhuza n abahinzi bacyo tukabaha amaganga y inkwavu akoreshwa nk ifumbire,ndetse akanakoreshwa mukwica udusimba

Dieudonné yanditse ku itariki ya: 24-01-2022  →  Musubize

ndifuza ko mwampa contact y’umuntu nakwegera nkamubaza amakuru ku bijyanye na Geranium

silas yanditse ku itariki ya: 6-11-2017  →  Musubize

nabazaga kuri ibibihingwa bitanga imbavu bihingwa ahameze hate?niba arahantu hose kuki minagri itabikwizahantu hose maze abantu bakabihingaribenshi maze tukohereza byinshi kowumva bifitisoko.

dusabe muhamed yanditse ku itariki ya: 13-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka