IPRC-South: Bikorera umuti wica udukoko twangiza imyaka

Abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuhinzi muri IPRC-South, bikorera umuti urwanya ibyonnyi mu myaka bifashishije ibyatsi biboneka mu Rwanda.

Nk’uko bisobanurwa na Delphine Akingeneye, umwe mu banyeshuri biga iby’ubuhinzi n’ubworozi muri IPRC-South, ngo bafata icyatsi cyitwa nyiramunukanabi hamwe na Tungurusumu, Urusenda na Tangawize bakabisekura, hanyuma bagakuramo umuti wica udukoko twangiza imyaka.

Nyiramunukanabi, urusenda, tungurusumu na tangahwizi havamo umuti uterwa ku myaka ngo itazamo imungu
Nyiramunukanabi, urusenda, tungurusumu na tangahwizi havamo umuti uterwa ku myaka ngo itazamo imungu

Uyu muti ushobora kwifashishwa nk’ifu bahungira imyaka, cyangwa nk’amazi aterwa ku bihingwa biri mu murima, hagamijwe kwica udukoko tubibuza gukura neza.

Asobanura uko babyifatamo mu gukora uwo muti, Akingeneye agira ati “Umuntu ashobora gufata garama 200 kuri buri bwoko bwa biriya tuvanga agashyiramo litiro umunani z’amazi, agashyiramo n’isabune y’amazi itagira icyo itwara ibihingwa kandi ishobora kwica udukoko twaba twasigaye kuri bya bindi tuvanga.”

Birumvikana ko ushaka umuti mwinshi ashobora kongera ingano y’ibivangwa. Mu kuwutera ku myaka kandi, bakora ku buryo ugera ku bice byose by’igihingwa, ku buryo amababi aterwa hejuru agaterwa no munsi.

Amashu bateyeho uyu muti akura neza
Amashu bateyeho uyu muti akura neza

Umuti wifashishwa mu guhungira na wo ni bya byatsi banika ahatagera izuba ryinshi kuko ubukana bw’izuba bwagabanya ubukana bwabyo; hanyuma bakazabisya ubundi bagahungira. Ikilo kimwe cy’uriya muti ngo gihungira ibiro 100.

Iyi miti kandi ngo barayigerageje. Yerekana amashu bateyeho uyu muti n’atarateweho umuti na mba, Akingeneye ati “Urabona ko ayangaya amerewe neza anakura neza, ariko ariya tutateyeho ibibabi biriho imyenge.”

Ngo banawugerageje ku bigori byamunzwe: nyuma y’iminsi itatu, imungu zari zapfuye zose.

Amashu batateyeho wa muti ntiyakuze neza
Amashu batateyeho wa muti ntiyakuze neza

Abanyeshuri bakoze iyi miti bavuga ko bayikoreye mu gushaka uburyo bworoshye bwo kurwanya udukoko twangiza imyaka buri muntu wese yabasha kwikorera, kandi atangiza ibidukikije.

Uwitwa David Mbarushimana ati “Ni ibintu umuntu ashobora kwikorera ku giti cye atagiye ku isoko.”

Placidie Uwizeyimana na we ati “Nta bituruka mu nganda tuba twakoresheje, ku buryo bitangiza umubiri w’umutu uriye ibyateweho uyu muti, cyangwa ariye amatungo yariye ibyateweho uyu muti. Ni umuti ubungabunga ibidukikije muri rusange.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mumbabarire cane nasanze nabarungikiye message yanditse nabicane kubera fone irihindura inyuguti ibibazo vyanje nibi. 1 none umuntu atabashishe kubona ikicatsi ca nyirabarasanya ntakindi yakoresha. 2 iyo sabune yamazi umuntu yayikoresha kurugero rungs n’a gute ugwahe ufatiye kurizirya litiro 8zamazi mwavuze. 3 murakoze cane mumfsshije munyishura kurizirya numéro za watsap kuko nta a-mail n’ira murakoze cane

Niyorugira françois (Burundi) yanditse ku itariki ya: 7-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka