I Rubengera hera ibishyimbo byitwa ‘mugabo kirigita umugore!’

Mu kagari ka Ruragwe umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi hari abahinzi bahinga ibishyimbo bita ‘mugabo kirigita umugore!’.

Ibyo bishyimbo babyise ‘mugabo kirigita umugore’ kubera ko umugabo wabiriye aba atandukanye n’imbeho ubundi akuzuza neza inshingano ze mu rugo; nk’uko bisobanurwa na Serugendo Zephilin, umuyobozi w’umudugudu wa Nyagasaro akaba n’umuhinzi wabigize umwuga.

Abisobanura muri aya magambo: «Iki gishyimbo ni ingenzi cyane, urakibona nawe ukuntu kimeze, ntago wakirarira hanyuma ngo wizingire mu buringiti! Rwose nta mugabo wakonja yakirariye”.

Ibi bishyimbo byitwa ‘mugabo kirigita umugore!'.
Ibi bishyimbo byitwa ‘mugabo kirigita umugore!’.

Serugendo kandi yemeza ko icyo gishyimbo cyera neza kigatubuka kuko umuntu atirirwa ateka ibiro birenze bibiri. Ngo ikiyiko kimwe cyuzuraho ibishimbo bitatu ubundi ugasunikisha ikijumba n’avoka.

Mukankubito Catherine ashinzwe gukangurira ababyeyi kurya indyo yuzuye mu mudugudu wa Nyagasaro, akanabigisha guhinga soya. Nawe yemeza ko ibyo bishyimbo bimususurutsa ubundi ibindi bikikora.

Ati «Ibi bishyimbo nanjye ndabyemera cyane. Nanjye iyo nabiriye n’umugabo na mugaburiye, nta kindi kibazo ubwo ibindi byose biba byikoze!»

Serugendo arerekana ishami ry'igiti cy'avoka kibanguriye ririho avoka umunani.
Serugendo arerekana ishami ry’igiti cy’avoka kibanguriye ririho avoka umunani.

Mu mudugudu wa Nyagasaro bakora n’ubuhinzi bw’ibiti by’avoka zibanguriye. Ubu ni uburyo bwo guhuza ubwoko bw’avoka zitandukanye. Bafata ishami bavanye ku giti kimwe bakaritera mu shami ry’ikindi, bagafumbira, ubundi bakanasasira.

Iyo iryo shami rikunze rigafata ku giti kigakura, ishami rimwe ryeraho avoka umunani. Serugendo avuga ko igiti cyose cyera avoka zihagaze amafaranga ibihumbi 50 kuko avoka imwe igura amafaranga 150.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka