Ku ikubitiro, iryo ryerageza rizakorwa ku bahinzi 1000 mu gihugu cyose; nibitanga umusaruro iyo mifuka izakwirakwizwa mu bacuruzi bityo abacuruzi bazayigure hafi yabo.
Umusaruro w’ibigori wahunikwaga mu gihe kitarenze amezi atatu, nyuma y’icyo gihe ugatangira kumungwa (kuzamo udusimba).
Ibi byatumaga abahinzi bihutira kugurisha umusaruro wabo mu maguru mashya igiciro kikiri gito, birinda ko bimungwa kenshi na kenshi bakanahendwa.
Nsengiyumva avuga ko iyo mifuka ishobora guhunika ibigori amezi agera ku munani bitaramungwa. Biramutse bigaragaye ko bishoboka, abahinzi ntibazongera kugira ikibazo cy’ifu y’ibigori cyangwa akawunga kuko umusaruro wabo uzamara igihe kinini nta kibazo ufite.
Abahinzi bagaragaje inyota yo kubona iyo mifuka n’igihe cy’igerageza kitaragera, ahari kubera ikibazo cyo kubika imyaka gishobora gukemura.
Uretse ubuhunikiro bw’igihugu bugeze ku rwego rwo guhunika mu bigega by’ibyuma binakoresha imashini, abahinzi baracyafite ikibazo cyo guhunika imyaka yabo muri rusange, ibigori by’umwihariko.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|