Guhuza ubutaka byabavanye mu cyiciro cy’abatishoboye

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kansi bavuga ko gahunda yo guhuza ubutaka imaze kubazamura, bakaba batakiri mu cyiciro cy’abafashwa.

Abo baturage bagenda bagaragaza uburyo bavuye mu cyiciro cy’abatishoboye bakazamuka babikesheje gahunda yo guhuza ubutaka aho basigaye boroye ndetse bakanabasha kwita ku ngo zabo.

Biteze umusaruro mwinshi w'ibigori kubera guhuza ubutaka.
Biteze umusaruro mwinshi w’ibigori kubera guhuza ubutaka.

Nsanzamahoro Alphonsine, umwe muri bo, avuga ko mbere y’umwaka wa 2014 yabaga mu cyiciro cy’abakene bakabije, ahora mu buyobozi asaba inkunga kuko atabashaga kwita ku muryango we.

Ibi ariko ngo byagiye bihinduka nyuma yo gushyirwa mu baturage batizwa ubutaka bakajya bahinga bahuje ubutaka, buke buke agenda ava mu bukene bukabije yarimo.

ati “Natangiye guhinga mpuje ubutaka muri 2014, mpinga ibigori ndagurisha ngura inyana ndorora, nsana inzu yanjye ubu nta kibazo mfite.”

Nsengiyumva Mathieu, na we avuga ko muri 2015 yabashije kwizigama amafaranga agera ku 100.000 y’u Rwanda ayakuye mu bigori yahinze, akaba anavuga ko bizeye kubona umusaruro wisumbuyeho bakurikije uko babona ibiri mu murima.

Ati “Mbere sinabashaga no kwizigama igihumbi, nahoranaga ubukene kuko ntacyo nezaga, mbarirwa mu batishoboye, none ubu nditunze kandi nkanizigama.”

Valens Ndatimana ushinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Kansi, we avuga ahamya ko hakozwe ubukangurambaga abaturage bakitabira guhinga ibigori batabivanze indi myaka mu gihembwe cy’umuwaka A 2016, n’ikirere kikaba cyiza, bityo bakaba bizeye umusaruro mwiza.

Ati “Twiteguye umusaruro mwiza cyane w’ibigori kuko abaturage bitabiriye kubihinga nk’igihingwa cyatoranyijwe kandi bigaragara ko imvura yaguye neza.”

Mu \murenge wa Kansi, mu gihembwe cy’ihinga A 2016 hahinzwe hegitari 517 z’ibigori, ku busanzwe zeraho toni 1950 ariko bakavuga ko ubu zishobora kuzarenga kuko ibigori bafite mu mirima bigaragaza ko byarumbutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho neza! Mwe banyamakuru ni mwe mugomba kuba imboni ya rubanda ibasoma cyane abakiri bato biga kwandika ikinyarwanda. Ntibavuga kwizigama bavuga kwizigamira. Rwose mureka kwandika ikinyarwanda gikocamye mutazaba babandi babwiwe ko utanga urugero rubi cyane ku bana akwiye kuzirikwa ku rutare rwa kabombo akajugunnywa mu nyanja!!!
Bavuga

Bavuga Charles yanditse ku itariki ya: 24-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka