Gatsibo: MINAGRI irasaba abahinzi gukora ubuhinzi bw’umwuga

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI, irashishikariza abahinzi bo mu karere ka Gatsibo guhinga kinyamwuga bitabira gukoresha inyongeramusaruro. Iyi Minisiteri irabikora mu rwego rwo gusobanurira abahinzi amategeko n’amabwiriza agenga ikoreshwa ry’amafumbire.

Iyi gahunda iri gukorwa mu turere dutandukanye tw’Igihugu hifashishijwe ibiganiro MINAGRI igirana n’inzego zitandukanye z’Uturere zifite aho zihurira n’ubuhinzi, ndetse n’abacuruzi binyongeramusaruro mu karere, mu rwego rwo kurebera hamwe icyerekezo cy’Igihugu mu gukoresha inyongeramusaruro.

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Ntende bari mu batangiye gukoresha inyongeramusaruro.
Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Ntende bari mu batangiye gukoresha inyongeramusaruro.

Umukozi wa MINAGRI muri gahunda y’amafumbire ushinzwe ubugenzuzi Gatari Egide, avuga ko ibanga kugira ngo umusaruro mu buhinzi uzamuke ari uko hakoreshwa inyongeramusaruro zabugenewe cyane cyane amafumbire mvaruganda.

Agira ati “Ibi biganiro icyo bigamije cyane cyane ni ukuganira n’abafatanyabikorwa, kugira ngo turebe aho tugeze, ariko noneho tunashimangira ko ubuhinzi bugomba gukorwa mu buryo bw’umwuga kandi ko bufite amategeko abugena.”

Rugerinyange Xavier, ahagarariye abacuruzi b’inyongeramusaruro mu karere ka Gatsibo, avuga ko ku ikoreshwa ry’inyongeramusaruro mu karere ka Gatsibo imyumvire y’abaturage ikiri hasi bitewe ahanini n’uko abahinzi ngo bibeshya ko bafite ubutaka bunini bigatuma babukoresha nta nyongeramusaruro bashyizemo, ibi ngo bigatuma babona umusaruro mukeya.

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Gatsibo batangiye kwitabira gahunda yo gukoresha inyongeramusaruro, bemeza ko umusaruro wabo wazamutse ku buryo bugaragara bitandukanye na mbere bataratangira kuyikoresha, aho usanga aho bezaga ibiro 200 by’amasaka ubu ngo bahasarura toni imwe n’igice y’ibigori.

Nubwo bigaragara ko gahunda yo gukoresha inyongeramusaruro hakoreshejwe cyane cyane amafumbire mvaruganda izamura umusaruro, abahinzi baracyagaragaza zimwe mu mbogamizi bagihura nazo mu kwitabira iyi gahunda, aho bavuga ko igiciro baguraho amafumbire kikiri hejuru.

Kuri iki kibazo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI, ivuga ko Leta ibizi ari nayo mpamvu ngo yashyizeho gahunda ya nkunganire, aho ku giciro ifumbire yakabaye igurwaho Leta igira amafaranga yunganiraho umuhinzi kugira ngo ayigure ku giciro giciriritse.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi bakanguriwe na minagri babyubahirize maze beze neza kandi byinshi bizabafsha mu miryango yabo n’isoko muri rusange

juma yanditse ku itariki ya: 9-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka