Kamuzinzi Faustin, umwe muri abo bahinzi avuga ko kikimara gukurwamo urufunzo bihutiye guhingamo umuceri, bidatinze imashini zikaza zikawangiza.
Yagize ati “Tukimara kubona urufunzo rukuwemo twihutiye guhita tuhahinga umuceri, ariko nyuma umuceri umaze kugera ku gihe cyo kubagarwa imashini zajemo zirawuhinga zicukura imiyoboro y’amazi”.
Uwo mugabo avuga ko nta kintu na kimwe azasarura kuko imashini zawangije ndetse ahandi hari hasigaye bahashyira ibitaka.
Uwitwa Karerangabo Diyonizi nawe avuga ko yangirijwe imirima itatu ku buryo habe n’ikiro kimwe azasarura.
Ati “Mfitemo igihombo kubera imiyoboro yagiye icamo, ariko twishimira iki gikorwa cyo gutunganya igishanga, gusa ntabwo bubahirije ibyo bari batubwiye bijyana n’igihe cyo gukora igishanga, kuko bari batubwiye ari mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka”.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, avuga ko ibyo aba baturage basaba binyuranye n’ibyo bumvikanye. Avuga ko abo baturage bari bamenyeshejwe ikorwa ry’icyo gishanga, ariko kubera kutihanganira gutegereza ngo bapfuye kucyishoramo barahinga.
Rwagaju abasaba kwihanganira iyangirika ry’umuceri wabo ahubwo bakajya bakorana n’abashinzwe gutunganya icyo gishanga, kugira ngo bamenye aho imiyoboro y’amazi igomba kunyura.
Ati “Twari twumvikanye ko bakwihangana bagategereza ko igishanga kirangira bakabona kujya guhingamo, ariko na none mu gihe bagiyemo, bajya babaza abashinzwe gutunganya igishanga bakamenya aho imiyoboro izanyura kugira ngo umuceri wabo utazajya wangirika”.
Biteganyijwe ko imirimo yo gutunganya igishanga cya Gashora izarangira mu kwezi kw’ukwakira 2015. Iki gishanga kingana na Hegitari 750 kirimo gutunganywa kugira ngo kizahingweho umuceri. Ubusanzwe abagihingagamo ntibasaruraga kuko amazi yatwaraga imyaka yabo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|