Gakenke: Rwiyemezamirimo ashobora kudatanga ifumbire niba atishyuwe iya mbere

Top Service yatsindiye isoko ryo kugemura inyongeramusaruro mu Karere ka Gakenke iravuga ko ishobora kudatanga ifumbire mu gihembwe cy’ihinga gitaha mu gihe yaba itishyuwe iyo yatanze mu gihembwe gishize.

Umukozi wa Top Service, Jean Paul Makuza Ntwari avuga ko afitiwe amafaranga miliyoni 135 na koperative ya Huguka Muhinzi ihuriwemo n’abashinzwe kugeza ifumbire mu baturage kuko yagiye abaha ifumbire akaba atarishyurwa.

Mu gihe Top Service yaba itishyuwe ideni ry'ifumbire ngo nta yindi bazatanga.
Mu gihe Top Service yaba itishyuwe ideni ry’ifumbire ngo nta yindi bazatanga.

Aya mafaranga ngo ni ayo yahereye ifumbire abashinzwe kuyigeza ku baturage (Agro dealers) guhera kuwa 20/08/2014 gusa akaba atarishurwa, ku buryo ashidikanya ku kuzatanga inyongeramusaruro mu gihe azaba atarishurwa.

Gusa ngo ikibazo kiri kuri koperative kuko bamwe mu banyamuryango bishuye bakaba bafite n’inyemezabwishyu koperative ikaba itarayashyikiriza rwiyemezamirimo.

Agira ati “jyewe nabahaye ifumbire muri koperative aba Agro dealer baverisa (bishyura) amafaranga kuri koperative, koperative ntiyanyishura amafaranga kuko n’imyenda ihari hari aba agro dealer bafite bordereau (inyemezabwishyu) bishuriyeho kuri koperative, ku bwanjye rero batarazana ayo mafaranga nta rindi fumbire nzabaha keretse bivuye kuri nyiri company”.

Koperative HUguka Muhinzi yemeza ko habayeho kubuza abanyamuryango kwishyura kuri Konti ya Koperative bakayashyira kuri Konti ya Top Service.
Koperative HUguka Muhinzi yemeza ko habayeho kubuza abanyamuryango kwishyura kuri Konti ya Koperative bakayashyira kuri Konti ya Top Service.

Umuyobozi wa koperative Huguka Muhinzi, Jean Niyitegeka asobanura ko ubusanzwe abanyamuryango bishyuraga kuri konti ya koperative nyuma bakaza kwoherezwa ubutumwa bubabuza kwongera kwishyura kuri konti ya koperative.

Ati “konte zabaye 2 baverisaho amafaranga ku buryo ayanyuze kuri konti ya Top service ntabwo nyazi. Ahubwo Jean Paul adufashe aduhe amazina y’abantu baverishije kuri konte ya Top service n’amafaranga baverishijeho nibyo bakiriye”.

Bamwe mu bagize iyi koperative ihuriwemo n’abacuruzi binyongera musaruro nabo bemeza ko batorohewe kuko harimo abishyuzwa na rwiyemezamirimo kandi barishyuye hakaba n’abishyuzwa na koperative kandi barishuye ku buryo ibintu bitarasobanuka.

Abashinzwe gutanga ifumbire mu baturage bavuga ko batorohewe kuko utishyuzwa na Rwiyemezamirimo yishyuzwa na Koperative kandi harimo abamaze kwishyura.
Abashinzwe gutanga ifumbire mu baturage bavuga ko batorohewe kuko utishyuzwa na Rwiyemezamirimo yishyuzwa na Koperative kandi harimo abamaze kwishyura.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita asobanura ko atari ikibazo giteye impungenge gusa batumije inama yo kubyigaho.

Ati “twavuze ko kuwa kane utaha, twasabye ko bazaba bahuje imibare koperative igahuza n’ushinzwe kuzana inyongeramusaruro noneho bamara guhuza iyo mibare twebwe tukareba niba ari bariya bantu bacuruza inyongeramusaruro batarishura kandi bakagombye kuba barishuye. Niho tuzabona ikinyuranyo kiri hagati y’amafaranga bavuga”.

Koperative Huguka Muhinzi ihurimo n’abashinzwe kugeza ifimbire ku baturage bazwi nk’abagro dealears 42 bakorera mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Gakenke.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka